Mexique: Abakandida babiri ku mwanya wa Meya barashwe

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Mu gihugu cya Mexique hakomeje kuba ibisa n’urujijo, ni nyuma y’uko abakandida babiri bagombaga guhatana ku mwanya wa meya bishwe barashwe mu mujyi wa Maravatio. Ni amatora ateganyijwe kuwa 2 Kamena 2024.

Ibitero bikomeje kwibasira abanyapolitiki byakajije umurego muri leta ya Michoacan, kamwe mu duce turangwamo ibikorwa by’ihohotera n’urugomo.

Abakandida bishwe ni Miguel Angel Reyes Zavala, umuganga w’indwara z’abagore witeguraga kwiyamamaza mu ishyaka rya Perezida, Andres Manuel Lopez Obrador ryitwa Morena party. Yarasiwe mu modoka ye hanze y’ivuriro rye.

Undi warashwe ni Armando Perez Luna, washakaga kwiyamamaza ahagarariye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya National Action Party (PAN). Yasanzwe mu modoka yapfuye, afite ibikomere by’amasasu ku mubiri we.

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:02 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe