Miliyari 8 Frw zizakoreshwa mu matora zarabonetse kandi nta nkunga

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida wa Komisiyo y’amatora (NEC) Madame Oda Gasinzigwa yatangaje ko ingengo y’imari y’amatora ateganijwe mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka yamaze kuboneka kandi ko yose yavuye imbere mu gihugu. 

Oda Gasinzigwa yagize ati “Abatora bagomba kwibutswa uburenganzira bwabo. Twebwe ubu turi mu nshingano zo kwigisha uburere mboneragihugu. Abatora bakamenya uburenganzira bwabo ni ubuhe? Inshingano zabo ni izihe? Imyiteguro y’amatora yo iby’ingenzi navuga ko byabonetse, ingengo y’imari yarabonetse.”

Mu matora yo mu 2003 ngo hari abaterankunga bagombaga gutera inkunga u Rwanda ngo rukore amatora bararutenguha. Ayo mateka u Rwanda rwemeza ko rwakuye mo isomo ryo kwigira. Kuva icyo gihe u Rwanda rwatangiye kujya rwishaka mo ubushobozi bwo gukora amatora, nta nkunga.

Kuri iyi nshuro iyo haza gukorwa amatora atandukanye y’umukuru w’igihugu ndetse n’ay’abadepite buri yose ukwayo. Hari gukoreshwa Miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu matora akomatanije hazakoreshwa Miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko muri aya matora ateganijwe hagati ya 14 na 15 Nyakanga mu Rwanda hose hazaba hari site z’itora 2,441 mu gihe ibyumba by’itora byo bizaba ari 17,400. Mu rwego rwo gufasha abanyarwanda gutora kare bakikomereza imirimo yabo nibura abantu 500 bazaba bagenewe gutorera mu cyumba kimwe cy’itora.

Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko muri aya matora hazifashishwa abakorerabushake basaga ibihumbi 100.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:16 am, Jul 27, 2024
temperature icon 16°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe