Miliyoni 2 z’ibitabo mu bubiko bwa REB; mu mashuri byarabuze

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Ubwo yagezaga ku bagize Inteko ishingamategeko Raporo y’umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta ikigo cy’igihugu cy’uburezi REB habitse mo ibitabo Miliyoni 1.800 bimaze imyaka 3 mu bubiko bwa REB. Amashuri yategereje ibi batabo araheba. 

Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta Alexis Kamuhire yagize ati “Muri REB twasanze batinda gutanga ibitabo. Ibitabo bingana na Miliyoni 1.800 byatinze kugera ku mashuri iminsi iri hagati ya 286 n’imyaka 3.”

Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta Alexis Kamugisha

Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta akemeza ko kugeza mu Kuboza kwa 2023 REB yari itaratanga isoko risimbuza uwananiwe kugeza ibi bitabo ku mashuri. Mu mpamvu zitigeze zisobanurwa ngo uwatsindiye isoko ryo kugeza ibitabo ku mashuri bingana na Miliyoni 1.300 yanze gusinya amasezerano na REB. Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta akavuga ko yasize atanze inama zo kuvugurura uburyo bwakoreshwaga mu kugeza ibitabo ki mashuri.

Uretse ubu bukererwe mu kugeza ku mashuri ibitabo byamaze gucapwa kandi raporo yumuganzuzi mukuru w’imari ya Leta igaragaza ko REB yatinze gutanga uburenganzira bwo gucapa ibitabo bifite agaciro ka Miliyari 2 na Miliyoni 600 Frw.

Imitangire y’amasoko muri REB yumvikana mo indi mikorere idasobanutse kuko muri iyi Raporo n’ubundi humvikanye mo amasezerano ba Rwiyemezamirimo bane basinyanye na REB mu Ugushyingo 2021. Yari agamije kugemura Laptops , Projectors n’ibikoresho ndangurura majwi mu mashuri. Iri soko ngo ryahombeje Leta Miliyoni 556. Ngo byageze n’aho Rwiyemezamirimo yishyuwe amafaranga ari hejuru y’ayo yari yasinyiye mu masezerano.

Miliyoni 162 zarenze ku kiguzi kigaragara mu masezerano ngo Umugenzuzi w’imari ya Leta yasize ambwiye REB ko igomba kuzigaruza.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:16 am, May 7, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 78 %
Pressure 1021 mb
Wind 0 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe