Ministeri y’ibidukikije na Banki nyafurika itsura amajyambere batangiye ubufatanye bugamije kongera amashyamba no guteza imbere ubuhinzi butangiza ibidukikije. Mu ntara y’amajyepfo no mu karere ka Gakenke mu ntara y’amajyaruguru.
Minisitiri w’ibidukikije Jeanne D’Arc Mujawamariya yavuze ko uyu mushinga uje kongera ubuso buteweho amashyamba ndetse ngo uzanafasha cyane imishinga y’ubuhinzi ikorera muri izi ntara umushinga ugiye gukorerwa mo.
Banki nyafurika itsura amajyambere niyo igiye gushora Miliyoni 30 z’amadorali ya Amerika mu gutera amashyamba. Ni umushinga uzamara imyaka 5.
- Advertisement -
Umwanditsi Mukuru