Miliyoni 300 zashowe mu kuvugurura uruganda rwa Kabuye

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ubuyobozi bw’uruganda rutunganya isukari rwa Kabuye bwatangaje ko bwashoye miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda mu kurusana ngo rwongere gukora mu gihe cy’amezi 3 rwari rumaze rwarafunze imiryango.

Uru ruganda rwari rwafunze imiryango mu kwezi kwa 2 uyu mwaka, ubuyobozi bwarwo buvuga ko rukorera mu bihombo kubera imashini zishaje. Nyuma y’amezi 3 y’amavugurura uru ruganda rwasubukuye imirimo ndetse rwongeye gushyira isukari ku isoko.

Umuyobozi mukuru ushinzwe imiyoborere y’uru ruganda, Rwibasira Joel yemeza ko bakimara gufungura uru ruganda igiciro cy’isukari ngo cyahise kigabanuka kiva ku 1600 kigera ku 1200. Kandi yemeza ko iyi ari inkuru nziza ku banyarwanda kuko isukari izakomeza kugabanya igiciro.

Uru ruganda ruvuga ko ruzakomeza kureba ingamba zafatwa ngo hongerwe umusaruro uru ruganda rugomba gutunganya binyuze mu gukorana n’abaturage hirya no hino mu gihugu. Hongerwa ubuso buhinze ho ibisheke rukoresha.

Uruganda rwa Kabuye Sugar Works rufite ubushobozi bwo gutunganya Toni 600 z’ibisheke bigatanga toni ibihumbi 30  z’isukari ku mwaka. Kugeza ubu ariko rutanga Toni ibihumbi 17 ku mwaka. Rukavuga ko rutabasha kubona umusaruro uhagije w’ibisheke wo gutunganya. Ibituma igihugu gitumiza indi sukari mu mahanga.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:22 am, Jul 27, 2024
temperature icon 16°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe