MINALOC irasaba ko amakaro n’amasima ku mva bicika

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC iravuga ko yatangiye ubusabe mu nteko ishingamategeko bwo kuvugurura itegeko rigenga amarimbi rigaca burundu ukoreshwa ry’amasima n’amakaro ku mva.

MINALOC igaragaza ko imva ziri ho amakaro n’amasima zidatuma haba ho kubora kwihuse k’umurambo washyinguwe. Ibi bikaba bituma ubutaka bushyinguwe ho butongera gukoreshwa vuba.

Itegeko risanzwe rigenga amarimbi mu Rwanda riteganya ko ubutaka buri ho irimbi bwongera gukoreshwa nibura nyuma y’imyama 10 iyo ku mva nta sima n’amakaro biri ho mu gihe ahari sima n’amakaro hongera gukoreshwa nyuma y’imyaka 20.

MINALOC ivuga ko hakenewe ubukangurambaga mu nzego z’ibanze abanyarwanda bagashishikarizwa ko mu gushyingura hakwiriye gukoreshwa ibikoresho bibora bityo n’umurambo ukabasha kubora mu gihe imyaka yo kongera gukoresha ubutaka bwari irimbi itarashira.

Iri tegeko MINALOC isaba ko rikorerwa andi mavugurura ryatowe mu mwaka wa 2013. Ryanateganije kandi ko umuryango wa nyakwigendera ushobora gusaba ko umurambo ushyingurwa hakoreshejwe uburyo bwo kuwutwika.

Ubu ni uburyo butakiriwe neza n’umuco nyarwanda ndetse kugeza ubu nta hantu hari ho hazwi hatangirwa izi serivisi. Leta ivuga ko ikomeje gushishikariza abikorera kuzana I mashini zitwika I mirambo.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:45 am, May 5, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 100 %
Pressure 1021 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe