Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Umuyobozi wa Giants of Africa, Masai Ujiri batashye ku mugaragaro ikibuga cya Basketball cyubatswe muri Ecole Nôtre Dame de la Providence de Karubanda. Basaba abanyempano muri uyu mukino kwirinda intego ngufi.
Ni ikibuga kigamije guteza imbere impano z’umukino wa Basketball mu bakiri bato. Mu butumwa yaganeye abanyeshuri b’iri shuri Minisitiri Munyangaju yabasabye kugira intego kandi ntibe intego yo kugarukira hafi. Ati “Nimwihe intego kandi intego iri hejuru, muharanire kuyigera ho. Muzurikane ko mufite ababashyigikiye barimo umuryango, igihugu ndetse n’abafatanya bikorwa nka Giant of Africa”
Icyi ni ikibuga gikurikiye icyubatswe mu ishuri rya Lycee de Kigali ndetse n’ukindi cyubatswe ku kimironko mu mujyi wa Kigali. Hari kubakwa kandi icyanya cyagenewe imyidagaduro mu gice cyubatswe mo Sitade I Remera mu mujyi wa Kigali.
Ni umuryango Giant of Africa washinzwe na Masai Ujiri, umuyobozi wawo wungirije, akaba na Perezida w’ikipe Toronto Raptors ya Basketball yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.