Morroco yagaragaje ubushake bwo gushora imari mu Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda wa Morocco Ryad Mezzour yatangaje ko ibigo bikomeye muri Morocco byiteguye gushora imari mu Rwanda. Yabitangarije mu nama yahuje abashoramari bo muri Morocco n’abikorera bo mu Rwanda kuri uyu wa 17 Gicurasi. 

Muri iyi nama yari igamije gushaka uko ibihugu by’u Rwanda na Morocco byateza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati yabyo hagamijwe guhanga imirimo no kwihutisha iterambere. Minisitiri Mezzour yatangaje ko ashima cyane uburyo u Rwanda rworohereza abashoramari. Ashimangira ngo ibigo by’ishoramari muri Morocco byishimiye ikaze byahawe mu Rwanda. Yagize ati “twashimye uburyo twakiriwe mu Rwanda. Dutewe ishema n’uburyo twasanze u Rwanda nta gushidikanya ko u Rwanda ruzakomeza gufata neza abashoramari b’abanya Morocco.”

Chakib Ali Perezida w’impuzamashyirahamwe y’ibigo by’ubucuruzi muri Morroco “Confederation Generale des Entreprises du Maroc” (CGEM), yavuze ko hakenewe ubufatanye mu bikorera bommu Rwanda n’abaturuka muri Morroco. Chakib wari uyoboye utsinda ry’abashoramari 50 baje kureba ahashyushye hashorwa imari mu Rwanda yagaragaje ko ubufatanye bufite akamaro cyane.

Amasezerano y’umubano n’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Morocco, yashyizwe ho umukono mu mwaka wa 2016

Mu mwaka wa 2018 ibigo bisaga 80 byo muri Morroco byagaragaje ko byifuzaga kugira amashamo yabyo mu Rwanda. Aba bari biganje mo abo mu nzego z’ingufu, amabanki, ubwikorezi, serivisi, ikoranabuhanga, ubwubatsi … .Ubu rumwe mu nganda zikora imiti mu Rwanda ni ishoramari ry’abanya Morroco.

Umubano w’u Rwanda na Morroco kandi mu rwego rw’ubuhinzi, wibukirwa cyane mu 2022 ubwo uruganda rwo muri Morroco rwahaga u Rwanda Toni 15,000 z’ifumbire yari ije gufasha abahinzi mu kongera umusaruro mu bihe bikurikira COVID 19

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:00 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe