Gaza: Impuruza ku gishobora kwitwa Jenoside

MUTANGANA Emmanuel
Yanditswe na MUTANGANA Emmanuel

Imiryango ikora ibikorwa by’ubutabazi mu ntara ya Gaza irimo na Médecins Sans Frontières (MSF) ikomeje gutanga impuruza ivuga ko muri Gaza hari gukorwa igisa na jenoside, ndetse ikavuga ko kuhakorera muri iki gihe bisa nk’ibitagishoboka.

Perezida w’Umuryango w’Abaganga batagira imipaka, Médecins Sans Frontières (MSF), Isabelle Defourny, yatanze impuruza ko muri iyo ntara hashobora kuba jenoside.

Umwe muri iyo miryango urashinja ibihugu bikomeje guha Isiraheli intwaro kuba abafatanyacyaha mu bishobora kwitwa Jenoside.

Imiryango 13 ikora ibikorwa by’ubutabazi ivuga ko Isiraheli ibananiza mu bikorwa byabo byo kugeza ubufasha ku babukeneye, ubu ibihumbi by’Abanyapalestina bikaba biri mu kaga ko kwicwa n’inzara.

Isabelle avuga ko umuryango ayoboye umaze gupfusha abakozi batanu muri 300 bakorera muri Gaza. Akomeza avuga ko Gaza muri iyi minsi imaze guhinduka ahantu hadakwiye kuba ikiremwamuntu.

Imiryango irengera uburenganzira bwa muntu itandukanye irasaba Isiraheli guhagarika umugambi wayo wo kugaba ibitero mu mujyi wa Rafah, uri mu majyepfo ya Gaza.

Iyi ntambara yo muri Gaza yatangiye nyuma y’igitero umutwe wa Hamas wagabye muri Isiraheri kigahitana abantu barenga 1,200 abandi bagera ku 250 bagashimutwa.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:43 am, May 20, 2024
temperature icon 21°C
light rain
Humidity 73 %
Pressure 1010 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe