Muri gahunda y’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB yo guteza imbere abaturage baturiye ahari ibyanya byinjira amadovise aturutse ku hukerarugendo, mu mwaka wa 2023 Miliyari 2 Frw yashowe mu mishinga y’iterambere.
Mu mishinga RDB ivuga ko yateye inkunga mu mwaka ushize harimo 54 iri mu buhinzi n’ubworozi, 43 iri mu kubaka ibikorwa remezo, 8 ijyanye no kugeza ibikoresho mu masoko n’inzu z’abanyabugeni ndetse n”imishinga 6 y’ishoramari ry’abaturage.
RDB ivuga ko muri rusange amadovise u Rwanda rwinjije avuye mu bukerarugendo yavuye kuri Miliyoni 445 z’madorali ya Amerika yari yinjijwe mu mwaka wa 2022 agera kuri Miliyoni 620 z’amadorali ya Amerika mu mwaka wa 2023; ni Miliyari zisaga 798 mu mafaranga y’u Rwanda.
Raporo ya RDB igaragaza ko muri 2023 u Rwanda rwasuwe n’abakerarugendo Miliyoni 1 n’ibihumbi 400. Pariki y’ibirunga niyo yasuwe cyane kuko yihariye 38% by’abakerarugendo, akagera gafite 24% naho Pariki ya Nyungwe ikagira 10%.
Amadovise yinjijwe n’u Rwego rw’ubukerarugendo mu mwaka wa 2023 aratanga icyizere ko intego u Rwanda rwihaye yo kwinjiza Miliyoni 800 z’amadorali ya Amerika muri uyu mwaka wa 2024 ishoboka. U Rwanda rubashije kwinjiza izi Miliyoni 800 muri 2024 rwaba rukubye 2 amadovise yinjiraga mu mwaka wa 2017 yanganaga na Miliyoni 400 z’amadorali ya Amerika.