Mu banyarwanda 5 nibura 2 banywa inzoga – Ubushakashatsi

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango urwanya indwara zitandura mu Rwanda witwa “Rwanda Non-communicable Diseases Alliance” ku bufatanye na Ministeri y’ubuzima bwerekanye ko mu Rwanda 41.9% banywa inzoga naho 5.6% bakaba banywa itabi. 

Ubu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2023 bwakozwe hifashishijwe uburyo bwa Telefone. Aho nomero za telefoni ngendanwa z’abantu 7,000 zatombowe ntakigendeweho, bene zo bagahabwa umwanya wo gusubiza ibibazo by’abashakashatsi hifashishijwe ubutumwa bugufi.

Abashakashatsi bavuga bo umubare munini w’abakokorewe ho ubu bushakashatsi bari hagati y’imyaka 18 na 29 y’ubukure.

Imibare ivuga iki ?

Mu Banyarwanda 5 nibura 2 banywa inzoga. Abangana na 41.9% basubije abashakashatsi ko nibura banyweye inzoga muri uyu mwaka, naho 12.5% bo basubije ko banywa inzoga buri munsi.

Hagenekerejwe, nibura Umunyarwanda umwe muri batatu bakuze ntashobora kumara iminsi 30 adasomye ku nzoga. Aba bangana na 30.8%.

Abari munsi ya 6% bavuga ko hari ubwo banywa amacupa 6 kuzamura iyo bazibonye. Aba akenshi ngo baba basabana n’inshuti n’imiryango bataramye.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko mu gihe cy’amezi 12 nibura Umunyarwanda 1 mu 10 yakirwa kwa muganga yivuza uburwayi buterwa n’inzoga. Umubare w’abagore bakirwa bivuza izi ndwara ngo uruta uw’abagabo.

Abanyarwanda kandi 9 ku 10 ngo basubije ko bazi ko inzoga ari mbi ku buzima. Ndetse abashakashatsi bakemeza ko 84% by’banyarwanda bavuga ko bumvise amakuru avuga ku bubi bw’inzoga, 36.9% bayumviye kuri Radio naho 27.3% bayabonye kuri televiziyo.

Ku birebana n’itabi, ubushakashatsi bugaragaza ko nibura Abanyarwanda 29.3 bagerwaho n’umwotsi w’itabi iwabo mu ngo, naho 13% bakagerwaho n’umwotsi w’itabi mu kazi kabo ka buri munsi.

Indwara zitandura zihariye 44% by’impfu zose mu mwaka, mu gihe kandi 10% by’izi mpfu biterwa n’indwara z’umwijima.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:07 pm, Apr 29, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 68 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe