Mu bibazo bose bafitanye n’u Rwanda, kuki Congo idafunga imipaka, u Burundi bukihutira gufunga?

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Ibibazo bya Politiki n’intambara hagati y’u Rwanda na Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo bimaze imyaka irenga makumyabiri, ariko nta na rimwe byigera aho iki gihugu cyangwa u Rwanda ngo rufunge imipaka n’imigenderanire n’ubuhahirane hagati y’abarutage b’ibihugu byombi.

Nubwo kenshi ibyo bibazo bikurura urwikekwe bikaba byatuma hari urujya n’uruza rugabanuka ariko ntibibuza ko abaturage bakomeze imirimo yabo.

Ni mu gihe agatotsi n’ibibazo bya Politiki hagati y’u Rwanda n’u Burundi bimaze imyaka igera ku munani imipaka ifunze inshuro ebyiri, imyaka irindwi n’igice bigira ingaruka ku baturage cyane cyane ku batari n’abanyrwanda bakoresha iyo mipaka.

Aha ukaba wakwibaza inyungu igihugu gifunga cyangwa kirinda gufunga kibibonamo urebye igihugu ku kindi

Ku ruhande rwa Congo..

Abategetsi b’igihugu cya Congo bumvikana kenshi bagaragaza ko ibibazo byose bafite babiterwa n’u Rwanda yaba iby’umutekano no kwiba umutungo wayo, ariko ntibajya bahirahira bakinisha gufunga imbibi zibihuza n’u Rwanda kuko bazi inyungu ku baturage baho ndetse n’abanyarwanda ubucuruzi n’ubuhahirane bafitanye biyifitiye akamaro.

Kuba umuturage ukennye wo muri Congo yaza gupagasa cyangwa guhahirana n’inyungu ku mibireho myiza y’umuturage. Ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ibicuruzwa bw’ibinyura mu Rwanda cyangwa muri Congo ndetse n’isoko rya bimwe mu bicuruzwa bya buri gihugu mu kindi imihanda yo muri Kongo iyihuza n’u Burundi itari myiza bituma kenshi biyambaza inzira z’u Rwanda, ni bimwe mu bituma bibombarika kuba bagagarika ubuhahirane no gufunga imipaka, batirengagije ko hari ibibazo bya politiki biri hejuru.

Ku Burundi…, kureba hafi cyangwa guhubuka kw’abategetsi..

Ugereranyije ubukungu bw’u Burundi n’ibyo u Rwanda rukeneye cyangwa rukura mu Burundi wakwibaza ikihutisha abayobozi b’u Burundi gufunga imipaka iruhuza n’u Rwanda .

Perezida Evariste Ndayishimiye nawe aherutse gusa n’uvuga acyurira ko ibyo abanyarwanda bishimiye mu gufungura umupaka muri Nzeri 2022, ari ukongera kubona indagara, ikiyaga cya Tanganyika, imikenke.  Byatuma wibaza umubare w’abanyarwanda baraye badasinziriye cyangwa  bahangayitse mu myaka yose kuko batariye indagara z’indundi. Ni bangahe mu myaka irindwi umupaka ufunze? Abanyarwanda bahangayitse ko batasohokeye ku mucanga wa Tanganyika cyangwa batariye imikenke ni bangahe byatuma uyu munsi umupaka ufunga bagahangayika?

Mu mibare igaragarira amaso y’ubukungu bw’u Rwanda n’u Burundi, ntiwagereranya ubukungu bw’u Rwanda n’u Burundi ndetse unarebye abarundi bahahira mu Rwanda ndetse banakorera imirimo ya buri munsi  mu Rwanda kuruta uko abanyarwanda bakeneye abarundi.

Icyemezo cyo gufunga imipaka ku bategetsi b’ u Burundi gishobora guturuka ku guhubuka mu mvugo z’abayobozi babo, ndetse no kutareba kure mu nyungu z’abenegihugu n’abaturage baturanyi bo hasi. Ibi kandi na none ukabawabibona muri byinshi biri mu bigaragaza ubunararibonye buke muri diplomasi ku bategetsi b’u Burundi.

Kuba abategetsi bafata icyemezo cyo kwirukana abanyarwanda bakorera I Burundi ngo ntibabakeneye, wirengagije ko muhurira mu muryango urenze umwe nka Eastern African Community kandi byongeye ko  hari n’abaturage b’igihugu cyawe bahahira mu cyabo wirukana, yaba mu nzego zose abarimu, abanyamwunga bai b’imipira abanyeshuri, abacuruzi n’abashoramari; ni ukutareba kure mu nyungu.

Nyuma y’ibi byose umuntu yakwibaza, umuntu yakwibaza niba ibyo  u Burundi bwakoze ari mu nyungu  zo urinda abaturage babo kuko n’ubundi inyeshyamba bavuga za Red Tabara ntizinyura ku mupaka iyo zijya gutera,  cyangwa se ari ubuhubutsi no kutareba kure.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:48 am, May 20, 2024
temperature icon 23°C
light rain
Humidity 60 %
Pressure 1010 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe