Abimukira bazava mu bwongereza uzashaka ubwenegihugu bw’u Rwanda azabuhabwa

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Umuyobozi ushinzwe amasezerano y’ubucuruzi n’abimukira Dr Uwicyeza Doris Picard yatangaje ko abantu badakwiriye kwitiranya amasezerano u Rwanda rwagiranye n’ubwongereza yo kohereza abimukira mu Rwanda, n’andi masezera agenga abimukira bava muri Libya. Aba baturutse mu bwongereza bo ngo bazahabwa ubuhungiro mu Rwanda ndetse n’abazashaka ubwenegihugu bw’ Rwanda  bazabuhabwa. 

Ibi Dr Uwicyeza yabitangarije mu kiganiro Imboni cya Televiziyo y’igihugu. Aha hagarukwaga ku nzira y’amasezerano  yo kohereza abimukira bava mu Rwanda.

Dr. UWICYEZA Doris Picard Umuyobozi ushinzwe amasezerano y’ubucuruzi n’abimukira

Dr Picard yavuze ko abimukira bava mu bwongereza nibagera mu Rwanda bazasaba ubuhungiro, inzego zizasuzuma ubusabe bwabo ni inzego z’u Rwanda Kandi n’igihugu bazasaba mo ubuhungiro ni u Rwanda. Abazabuhabwa birashoboka ko no mu gihe runaka bashobora kuzasaba ubwenegihugu bw’ u Rwanda bakabuhabwa.

Yongeye ho ko u Rwanda rwiteguye kubakira kandi ko uretse kubaha ubuhungiro n’ubwenegihugu ngo n’abazavuga bati “icyo twahunze iwacu cyararangiye nimudufashe dusubire yo” bazafashwa gusubira iwabo.

Muri iki kiganiro Dr Frank Habineza uyobora ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije yasabye ko hubahirizwa amategeko agenga uburenganzira bwa muntu.Dr Frank yagaragaje ko agendeye ku bivugwa mu makuru by’ukuntu ngo ubwongereza bugiye gufata abimukira bukabohereza mu Rwanda, ngo yumva bisa nkaho bagiye kubarundarunda ahantu hameze nko mu gitebo bakikorerwa bagaturwa mu Rwanda.

Kuri Dr Frank ngo ntiyigeze anenga umutekano mucye mu Rwanda nk’uko abandi babikoze ahubwo ngo arifuza ko abantu batwarwa hazirikanwa uburenganzira bwabo.

Ubwongereza bwamaze kwemeza aya ndetse biteganijwe ko muri Nyakanga uyu mwaka ari bwo aba mbere bazagezwa mu Rwanda.

U Rwanda ruvuga ko rwiteguye kwakira aba bimukira igihe icyo ari cyo cyose bazazira kuko n’aho bagomba gutura hateguwe. Aba kandi ngo bazatuzwa hamwe n’abanyarwanda nta nkambi zihariye zabateganyirijwe.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
2:44 pm, May 16, 2024
temperature icon 26°C
light rain
Humidity 47 %
Pressure 1019 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe