Intebe 430,000 zikenewe mu mashuri ntizizaboneka muri uyu mwaka – Guverinoma

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yagezaga ku bagize Inteko Ishingamategeko aho Guverinoma igeze yubaka urwego rw’uburezi mu myaka 7 ishize; yagaragaje ko hakenewe intebe zo kwicarwaho mu mashuri zigera ku bihumbi 430 kugira ngo abanyeshuri bashobore kwicara neza.

Izi ntebe zose hamwe ngo kuzibona bisaba miliyari15 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko kandi ngo iyi ngengo y’imari ntiyahita iboneka mu ngengo y’imari y’uyu mwaka.

N’ubwo bimeze uku ariko, hari ibyo guverinoma yishimira birimo kuba mu 2017 mu mashuri abanza harigaga abana basaga miliyoni 2,5, mu 2024 bakaba bageze kuri miliyoni 2,8. Ati ” _Umubare watumye Guverinoma yongera ibyumba by’amashuri no gusana ibishaje.”

Yavuze kandi ko ubucucike bw’abanyeshuri bwagabanutse, aho abana bigira mu ishuri rimwe bavuye kuri 80 bakagera kuri 57 nubwo intego ari uko bagera kuri 45.

Mu gihe havugwa ikibazo cy’intebe, ni ngombwa gukomoza no ku byumba by’amashuri aho zigomba kujya.

U Rwanda rumaze kubaka ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22 mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubucucike mu mashuri.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
4:29 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1014 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe