Mu myaka 2 ifaranga koranabuhanga riratangira gukora mu Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

U Rwanda ruritegura gukoresha ifaranga koranabuhanga mu myaka 2 iri imbere. U Rwanda ruvuga ko ari uburyo bwiza bwo kugendana n’imiterere y’ubukungu ku isi ndetse na Politiki nshya y’ifaranga.

Banki nkuru y’u Rwanda iri kunoza uyu mushinga ivuga ko iri faranga koranabuhanga rizafasha mu koroshya ubucuruzi kandi ko rizaba rifite umutekano ugereranije n’ifaranga ryari risanzwe.

BNR ivuga kandi ko iri faranga rizorohereza Leta ndetse n’abikorera kuba bakora ubucuruzi mpuzamahanga byihuse.

Mu kiganiro yahaye New Times Soraya Nyirahakuziyaremye Guverineri wungirije wa Banki nkuru y’u Rwanda yatangaje ko abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu bucuruzi barimo ubushinwa batangiye kugerageza i Yuan rikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, ndetse n’ubumwe bw’uburayi bwamaze kugaragaza ko mu 2025 bazatangira gukoresha i Yero (Euro) rikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Banki nkuru y’u Rwanda igaragaza ko imaze iminsi itegura inyigo ku mikorere y’iri faranga. Ndetse ko izi nyigo zekanye ko iri faranga rishoboka haba mu guhaha, gucuruza ndetse no mu guhererekanya amafaranga.

Ubusanzwe abanyarwanda bakoreshaga amafaranga arimo inoti n’ibiceri ndetse bakanayohererezanya mu ikoranabuhanga. Iri faranga koranabuhanga rero ryo nta noti nta n’ibiceri bizaba biri mo ahubwo buri wese azajya agira aye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ibihugu 11 ubu byamaze kwemeza ifaranga koranabuhanga. Igihugu cyaryemeje mbere ni Bahamas. Mu gihe ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bifite iri faranga birimo Nijeriya na Afurika y’epfo.

Guverineri wungirije wa BNR kandi avuga ko hariho akanama kari kwiga ku ifaranga rimwe mu muryango wa Afurika y’i Burasirazuba EAC. Gusa akemeza ko inzira iganisha kuri iri faranga rya EAC ikiri ndende. Ubu igihe ntarengwa cyashyizwe mu mwaka wa 2031.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:45 am, Jul 27, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 46 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe