Mu ngo 100 zo mu Rwanda 78 zirimo telefoni

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Imibare itangwa na Ministeri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo yerekana ko gutunga telefoni mu Rwanda byazamutse ku kigero cy’uko ingo 78.1% mu gihugu nibura zirimo umuntu umuntu ufite telefoni igendanwa. 

Imibare itangwa n ‘ikigo cy’igihugu cy’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) igaragaza ko Simukadi zari ku murongo muri Werurwe 2024 zingana na 13.128.571. N’ubwo Leta y’u Rwanda yubatse ibikorwaremezo bituma ikoranabuhanga rya interineti ubu rigera ku banyarwanda 97%, umubare munini w’abatunze telefoni ngendanwa mu Rwanda ntibaragerwaho na Interineti.

Ministeri y’ikoranabuhanga na inovasiyo igaragaza ko muri rusange abantu bafite imyaka 10 kuzamura bafite telefoni zigendanwa zigezweho “Smart phones” mu Rwanda ari 4.631.510. Aba bangana na 40% by’abatunze telefone bose.

Ashingiye ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’amasosiyete acuruza telefoni zigezwe ho, Muri Mutarama 2024 Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Ingabire Paula yatangaje ko mu myaka itatu iri imbere abanyarwanda bose bazaba bafite smartphone.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:32 pm, May 19, 2024
temperature icon 16°C
thunderstorm with light rain
Humidity 100 %
Pressure 1022 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe