Mu Rwanda buri mwaka isuri itwara Toni Miliyoni 27 z’ubutaka

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije. Ministeri y’ibidukikije igaragaza ko ubutayu bukomeje gusatira u Rwanda biturutse ku ngano y’ubutaka butwarwa n’isuri. Iyi minisiteri igasaba ko abanyarwanda bahagurukira kurwanya isuri.

Kuri Televiziyo y’igihugu Minisitiri Jean D’Arc Mujawamariya yagize ati “Buri mwaka u Rwanda rutakaza toni miliyoni 27 z’ubutaka, ni ukuvuga hafi amakamyo 1 350 000 y’ubutaka isuri iba igiye kujugunya mu bindi bihugu. Ubu butaka bukaba bufite agaciro ka miliyari 810Frw.”

Minisitiri Mujawamariya yongera ho ko ibi bihombo biterwa n’isuri byiyongera ho imbuto abaturage baba baguze amafaranga, ifumbire baba bashyize mu butaka butwarwa…. . Yongera ho ko u Rwanda rusabwa nibura Miliyari 513 kugira ngo rwubake ubudahangarwa bwo kugira ngo ubu butaka budakomeza gutwara n’isuri. Akemeza ko urugamba rwo kurwanya isuri ari urugamba rureba buri wese. Ndetse ko rudashoboka mu gihe rwaharirwa urwego rumwe cyangwa abantu bacye.

- Advertisement -

Kuri uyu wa Gatatu taliki 5 Kamena u Rwanda rurifatanya n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije. Ni umunsi u Rwanda rwatangiye ibikorwa byo kuwizihiza ruhereye ku muganda rusange usoza ukwezi kwa Gatanu wabaye kuwa gatandatu wa nyuma w’ukwezi kwa Gatanu. Ni umunsi kandi isi yose izazirikana ingamba zirimo kurwanya ubutayu, kwita ku butaka no gusubiranya ubwangijwe n’imirimo y’abantu.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:51 am, Sep 14, 2024
temperature icon 17°C
few clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:52 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe