Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwagiranye inama n’ubw’Ikigo cy’Amahugurwa n’Ubushakashatsi cy’Umuryango w’Abibumbye (UNITAR), igamije gushyiraho Ikigo cy’Icyitegererezo cyigisha Kubungabunga Amahoro.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Mugang, yavuze ko u Rwanda ruri mu bikorwa byo kugarura no kubungabunga amahoro kuva mu 2004, ariko haburaga urubuga rwo gusangizanya amasomo kandi hari byinshi byo gusangizanya no kwigiranaho.
Ati “Usibye gusangira amasomo n’ibikorwa no kugerageza ibitekerezo bishya, ikigo gishobora kuba inyongera mu kubona amahugurwa kubera ibikoresho bihagije.”
- Advertisement -
U Rwanda rusanzwe ruri mu bihugu bitanu bya mbere bitanga ingabo nyinshi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ku Isi.
Ubwanditsi