Perezida wa APR FC yakoze mu jisho abafana ba Rayon Sports 

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

 

Muhire Kevin  kapitene wa  Rayon Sports yavuze ko kimwe mubyagaruye abafana b’iyi kipe ku kibuga harimo n’amagambo yatangajwe n’umuyobozi wa APR FC ko Rayon Sports itakirusha APR FC abafana benshi.

 

Rayon Sports imenyerewe nk’ikipe y’umupira w’amaguru  inkuzwe  kurusha izindi mu Rwanda akenshi ariko bikareberwa ku bwitabire bw’abafana ku bibuga, nta barura ryihariye rirabaho ribigaragaza.

Tariki ya 4 z’ukwa kabiri uyu mwaka umuyobozi wa APR FC Col Richard Karasira yazamuye impaka  atangaza ko APR FC isigaye irusha abana umukeba wabo Rayon Sports.

Icyo gihe nyuma y’umukino bari bamaze gutsinda Musanze FC yagize Ati “Ndahamya ko urubyiruko rubyiruka ubu ari abafana ba APR FC, n’abajya bavuga ko APR FC bayirusha abafana, ’data’ zirahari. Muzabaze na bamwe bagurisha amatike bazababwira ikinyuranyo kiri hagati y’ayo makipe yombi. Dufite abafana benshi, igisigaye ni twe kubashimisha.”

Ni ikintu cyakuruye impaka cyane cyane mubafana ba Rayon Sports batemeranyijwe n’ibyo yavuze, kuva ubwo batangira kongera ubwitabire  kuri sitade nyamara ikipe bafana yaratangiye gutakaza icyizere cyo gutwara igikombe cya  shampiyona.

Kapitene wa Rayon Sports Muhire Kevin mu kiganiro na Radio One  ariko we yavuze ko icyi cyizere kitarataka ko nabo bakizeye gutwara igikombe kuko uko batsinzwe ariko na APR yatsindwa.

Abajijwe niba aricyo cyagaruye  abafana ba Rayon Sports  ku kibuga yavuze ko  atariyo mpamvu ahubwo ko babajwe n’ibyo umuyobozi wa APR FC yavuze.

 

Ati”Babanje gucika intege nyuma batangira kugaruka, ariko navuga ko impamvu bagaruka ni uko hari ibyagiye bitangazwa n’abayobozi batandukanye.”

Umunyamakuru amubajije abo bayobozi abo aribo yazubije ati”Ab’ikipe duhanganye”  umunyamakuru yahise amubaza niba ashaka kuvuga ibyo umuyobozi wa APR FC yavuze maze nawe asubiza ati”yego”

Kevin yavuze ko mu mifanire habamo umukunzi n’umufana ko umukunzi ahora inyuma y’ikipe ye mu bihe bibi n’ibyiza naho umufana we aba inyuma y’ikipe igihe itsinda gusa.

 

Muhire Kevin   yavuze ko umutoza Julliet Mette yahinduye ibintu byinshi kuva yaza amushimira ko azi kuganiriza abakinnyi utameze neza akamufasha  ati”natwe yadusabye ko twamufasha kugirango tugere kubyo tugomba kugeraho akenshi iyo umufite umutoza ukuganiriza kandi uguha icyizere biroroshye kugira icyo ugeraho”

 

Amasezerano nsinya muri Rayon ntayindi kipe yayashobora

Muhire Kevin kuva yava mu Isonga ntayindi kipe arakinira mu Rwanda itari Rayon Sports  akunze kuvugwa ko iyi kipe ayikunda cyane kuburyo yumva nta yindi kipe yakinira.  Muri 2015 yabajijwe niba yakinira APR FC asubiza ko ayifata nka gereza atayikinira gusa nyuma yaje gusaba imbabazi z’aya magambo yavuze.

Muri iki kiganiro yabajijwe niba hari andi makipe ajya muganiriza ngo ayakinire asubiza ko ahari, abajijwe impamvu atayasinyira  asubiza ati”amasezerano jyewe nsinya muri Rayon Sports ni iyihe kipe yayipevera(yayashobora)? biragoye.”

Abajijwe uko ayo basezerano aba ateye yaciye amarenga ko Rayon Sports imworohereza ndetse itanamugora iyo  abonye ikipe imushaka hanze y’u Rwanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:12 am, Apr 29, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 83 %
Pressure 1022 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe