Muri Nyakanga abimukira bo mu Bwongereza bazatangira kugera i Kigali

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Inteko Ishingamategeko y’u Bwongereza, ku wa 23 Mata yemeje itegeko ryo kohereza abimukira mu Rwanda. Bituma umugambi wa Guverinoma y’u Bwongereza wo kohereza abimukira mu Rwanda mu byumweru nibura 10 na 12 ushyigikirwa. 

Nyuma y’impaka ndende zavutse mu bagize Inteko Ishingamategeko y’u Bwongereza. Byarangiye uyu mushinga utowe. Ubu ndetse mu gihe gito aba bimukira baratangira kugera mu Rwanda. Amasezerano yo kohereza abimukira bageze mu Bwongereza mu buryo bunyuranije n’amategeko yashyizweho umukono na ba Minisiitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta w’u Rwanda na James Cleverly w’u Bwongereza.

Mu Gushyingo umwaka ushize wa 2023, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwari rwanze iri tegeko rugaragaza ko aya masezerano atubahirije amategeko.

Uyu mushinga waje kuvugururwa ndetse usubira kugibwaho impaka mu Nteko Ishingamategeko y’u Bwongereza. Aha havutse impaka zitandukanye kuko Abadepite b’u Bwongereza bateye utwatsi uyu mushinga inshuro ebyiri zose ugasubizwa muri Sena.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere Minisitri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak yabwiye abanyamakuru ko indege ya mbere izageza abimukira mu Rwanda mu byumweru hagati ya 10 na 12. Ku ikubitiro kandi abimukira 150 bamaze kubarurwa nk’abagomba kugerana mu Rwanda n’indege ebyiri za mbere.

Guverinoma y’u Bwongereza yemeza ko ubu ari bwo buryo bwo guca intege ingendo z’amato mato atwaye abimukira ahora yinjira mu Bwongereza binyuranije n’amategeko.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:06 pm, May 3, 2024
temperature icon 26°C
broken clouds
Humidity 57 %
Pressure 1017 mb
Wind 9 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe