Ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishingamategeko imitwe yombi ibyagezweho na guverinoma mu kunoza ireme ry’uburezi, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yatangaje ko bimwe mu byavuguruwe muri Kaminuza y’u Rwanda birimo n’amasomo ahatangirwa. Muri gahunda nshya ya Kaminuza y’u Rwanda, ngo buri munyeshuri agiye kujya abanza kwiga indimi bityo azabashe gusobanura ibyo yiga.
Ubusanzwe abanyeshuri bajyaga muri Kaminuza y’u Rwanda bigaga ururimi ry’icyongereza gusa bakiri mu mwaka wa mbere.
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko gahunda yo kwiga indimi ari gahunda nshya ariko ireba abanyeshuri bose. Yagize ati ” Abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere bazajya biga indimi icyo yaba agiye gukomerezamo amasomo cyose.”
Mu yandi mavugurura yakozwe kandi, havuguruwe porogaramu z’amasomo zo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda, zavuye ku 161 zigera kuri 88.
Muri Kaminuza y’u Rwanda kandi, ingengabihe nshya izajya itangira mu kwezi kwa Nzeri irangire mu kwezi kwa Kamena. Ku bijyanye n’amasaha yo kwigisha ku barimu, azaba 18 avuye ku 8 yari asanzweho.
Mu byo iyi Kaminuza yishimira kandi harimo ko umubare w’abarimu bigisha muri kaminuza mu Rwanda bageze ku 4 374. Muri aba abafite impamyabumenyi y’ikirenga ni 1105, bavuye kuri 687 mu mwaka wa 2018.