Rutahizamu w’Umunya-Uganda, Musa Esenu, ashobora kujyanwa mu nkiko nyuma yo gusinyira amakipe abiri; iyo muri Iraq n’iy’iwabo muri Uganda.
Esenu yasinyiye ikipe yo muri Iraq yitwa Masafi Al Jonob Sports Club, aho yagombaga kujya ahembwa ibihumbi bitatu by’amadolari akayikinira kugeza mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.
Mu gihe iyi kipe yiteguraga kumwoherereza itike no kumushakira Visa, yahise asinyira ikipe yo muri Uganda yitwa BUL FC yigeze gukinira mu 2019-2022. Bivuze ko yasinyiye amakipe abiri kandi ntibyemewe, mu gihe atakumvikana n’ikipe yo muri Iraq yahanwa umwaka adakina akanishyura indishyi z’akababaro.
- Advertisement -
Ubwanditsi