Musa Esenu ashobora kujyanwa mu nkiko

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Rutahizamu w’Umunya-Uganda, Musa Esenu, ashobora kujyanwa mu nkiko nyuma yo gusinyira amakipe abiri; iyo muri Iraq n’iy’iwabo muri Uganda.

Esenu yasinyiye ikipe yo muri Iraq yitwa Masafi Al Jonob Sports Club, aho yagombaga kujya ahembwa ibihumbi bitatu by’amadolari akayikinira kugeza mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Mu gihe iyi kipe yiteguraga kumwoherereza itike no kumushakira Visa, yahise asinyira ikipe yo muri Uganda yitwa BUL FC yigeze gukinira mu 2019-2022. Bivuze ko yasinyiye amakipe abiri kandi ntibyemewe, mu gihe atakumvikana n’ikipe yo muri Iraq yahanwa umwaka adakina akanishyura indishyi z’akababaro.

 

Musa Esenu yasinyiye BUL FC nyuma yo gusinyira indi kipe yo muri Iraq
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:37 am, Jul 27, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 55 %
Pressure 1016 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe