Ubwo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yari kumwe n’abagize Inteko Ishingamategeko, abahagarariye inzego z’umutekano, umuyobozi w’akarere ka Rwamagana n’uwa ka Gicumbi, n’abandi banyacyubahiro batandukanye bifatanyaga n’Abaturage b’Akarere ka Rwamagana mu Kwibuka ku nshuro ya 30 Abatutsi biciwe i Musha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative yatangaje ko akurikije ibyo abarokokeye i Musha bakorewe n’uwahoze ayobora aka gace, guhamwa n’ibyaha bidahagije, ngo hakwiye n’indishyi z’akababaro.
Musabyeyezu yavuze ko mu byo Kwibuka harimo no kunenga ndetse no kugaya abatarubahirije inshingano zabo zo kurinda abo bari bashinzwe bagahitamo kubanza kubarindagiza babayobya, bababibamo amacakubiri.
Avuga ko ababibwemo urwo rwango banatojwe umurimo wo kumara abo bari basangiye byose, ndetse ko nta gushishoza byashyizwe mu bikorwa mu gihugu cyose n’i Musha hadasigaye.
Yagize ati “Aha i Musha hari byinshi byari guhuza abaturage bahatuye, nk’ibikorwaremezo n’ibindi byashoraga kunozwa bakabitoza abo bayobora, ariko siko byagenze kuko ibyo twicaye aha uyu munsi twibuka ntago ari byiza, ni bibi.”
Yongeyeho ko ahabereye uyu muhango hahoze ari komini Gikoro yayoborwaga na Bisengimana Paul, akaba inshuti magara ya Semanza Laurent. Yemeza ko yari munsi y’ukuboko kwe kuko yashyiraga mu bikorwa ibyo Semanza yategetse kandi yasabye.
Yakomeje avuga ko aka gace Semanza yari yarakagize nk’akarima ke, dore ko ngo ari no mu bayoboye amakomini igihe kirekire.
Mbere ya Jenoside gato Semanza yagororewe kuzamurwa mu ntera agirwa Umudepite, ariko akomeza gusa nk’aho ashinzwe aka gace, uwamusimbuye Rugambarara Juvénal ni we wamutanze nk’umukandida kuri uwo mwanya, birumvikana ko yagombaga kubahiriza ibyo amugezaho.
Musabyeyezu yavuze ko Semanza yakomeje gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside mu duce twa Gikoro, Bicumbi, n’ahandi hatandukanye, akamenya imyitwarire y’abashyira mu bikorwa Jenoside ndetse agatanga n’amategeko. Hari nk’aho yatanze itegeko ryo kwica uwari konseye w’iyari Mwurire kubera ko ngo yarimo atinza ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside.
Yakomeje agira ati “Ubwo ni uburyo bumwe tubona bwo kuba yarangije aka gace dutuyemo, umugambi we rero yawugezeho kugeza ubwo atumariye abantu, nubwo yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’urukiko mpanabyaha, twe tubona bidahagije ngo tube tubonye ubutabera, tugereranyije n’uko yayogoje aka gace dutuyemo. Dusanga hakwiye indishyi z’akababaro ku miryango yahemukiye.”
Musabyeyezu yungamo ko kuba akarere ka Rwamagana umwaka ushize karaje mu turere tw’imbere mu dufite ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragaye mu bihe byo Kwibuka, ari ingaruka z’inyigisho zatanzwe na Semanza muri icyo gihe.
Guverineri w’intara y’iburasirazuba, Pudence Rubingisa wari umushyisi mukuru muri uyu muhango, yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba gukomera no gukomezanya, ndetse ko ababo bapfuye batapfiriye gushira ari yo mpamvu yabahurije hamwe ngo babibuke.
Yakomeje agaragaza ko uyu munsi u Rwanda ari igihugu cyiza, gifite urumuri, umucyo, ihumure, ndetse n’icyerekezo cyiza cyagaragaye muri Nyakanga 1994, ubwo Inkotanyi zahagarikaga Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Yagize ati “Ibi twabigezeho kubera ubumwe bwubatswe mu Banyarwanda. Ubu bumwe ni ijambo ryahozeho mbere y’ubukoroni, ariko bwaje kubura aho ingoma ya Habyarimana n’izayibanjirije igize ivangura ry’amoko, ndetse n’ivangura ry’uturere. Aha rero ni ho duhera dushimira ingabo za RPF Inkotanyi zimakaje ubumwe.”
Yongeyeho ko Kwibuka ari n’umwanya mwiza wo gushimangira ubumwe, n’ubunyarwanda muri rusange, ko bugomba gushyirwa imbere kuko ari bwo bwubakirwaho iterambere igihugu gifite.