Mujye mu rugo musinzire: Perezida Kagame yahumurije abanyarwanda ku mutekano

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Perezida Kagame yahumurije abanyarwanda batewe impungenge n’umutekano wabo nyuma y’amagambo akomeje kuvugwa na Perezida Tshisekedi wa RDC na Ndayishimiye Evariste w’u Burundi, ko bashaka gutera u Rwanda no guhirika ubutegetsi bwarwo.

Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano ya 19, Perezida Kagame yavuze ko iyo bigeze ku kurinda igihugu nta ruhushya rukenewe ngo hakorwe ibigomba gukorwa.

Ati “Iyo bigeze ku kurinda iki gihugu cyahuye na byinshi, ntabwo nkeneye uruhushya rw’umuntu uwo ariwe wese rwo gukora ibyo tugomba gukora kugira ngo twirinde.”

“Nabibwiye abo iki kibazo kireba. Ibyo bizaba. Mwe mujye mu rugo musinzire. Nta kintu na kimwe kizigire cyambuka imipaka y’iki gihugu cyacu gito, nihagira uwibeshya…ntimugatinye ibitumbaraye, rimwe na rimwe biba birimo ubusa.”

Yakomeje abwira abanyarwanda bo badakwiye guterwa ubwoba n’ibitumbye kuko ushobora gusanga ari umwuka gusa.

Ati “Hari ubwo haba harimo umwuka, muzi ballon? Uba ukeneye urushinge ngo ibyari birimo uyoberwe aho bigiye”.

Perezida Kagame yavuze ko ku bijyanye n’umutekano w’abanyarwanda, iyo batewe nta muntu n’umwe “nsaba uruhushya. Rero, igihugu kiratekanye kandi kizahora gitekanye”.

Perezida Kagame yavuze ko umutekano w’u Rwanda urinzwe
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
3:03 am, May 20, 2024
temperature icon 18°C
broken clouds
Humidity 88 %
Pressure 1020 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe