Mu rukiko rw’ubujurire ku rubanza rwa Wensislas Twagirayezu yatangaje ko kugira ngo aburane bimusaba kuba mbere na mbere abayeho. Ngo nyuma yo kurekurwa abaye ho nabi kandi n’abamwitaho baramurambiwe, agasaba ko yakwemererwa gusubira muri Danemark ngo akajya yitaba urukiko ari ho avuye.
Mu kwezi kwa Mutarama Twagirayezu yari yagizwe umwete n’urukiko rukuru. Twagirayezu avuga kuva muri uko kwezi kwa mbere ambasade y’igihugu cya Danemark yari yiteguye guhita imwohereza muri icyo gihugu ariko ngo ntibyakozwe. Akemeza ko u Rwanda ngo rutubahirije amasezerano rwari rwagiranye na Danemark mbere y’uko iki gihugu anafitiye ubwenegihugu kimwohereza mu Rwanda.
Kuva Twagirayezu yafungurwa agizwe umwere, ubushinjacyaha bwahise butangaza ko bujuririye icyi cyemezo. Gusa ngo kuva yafungurwa yabwiye urukiko ko amaze guhindura aho kurara inshuro zirenga 20, anongeraho ko hari n’ubwo aburara kubera kubura uwamufasha.
Abanyamategeko bamwunganira nabo bashimangira ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko. Bagasaba ko amategeko yakubahirizwa Twagirayezu akoherezwa muri Danemark bajya bamukenera bakamutumaho byubahirije amategeko akitaba. Ibi byaba bidakunze ngo u Rwanda rukubaha amasezerano rwagiranye na Danemark avuga ko igihugu kigomba kumutunga no kumuha ibyangombwa nkenerwa mu mibereho ye igihe cyose ari mu Rwanda.
Ubushinjacyaha muri uru rubanza bavuga ko aya masezerano y’u Rwanda na Danemark atagomba kwinjizwa muri uru rubanza rw’ubujurire. Bukemeza ko Twagirayezu akwiriye kwegera ababishinzwe bakamukemurira ikibazo afite. Gusa urukiko rugaragaza ko aya masezerano yagombye kibahirizwa.
Icyemezo cy’urukiko rukuru muri Mutarama 2024 cyagize umwere Wensislas Twagirayezu ku byaba bya Jenoside. Ni icyemezo ubushinjacyaha bwemeza ko kirimo inenge ndetse bwahise bujuririra. Ubushinjacyaha bumushinja kwica nk’icyaha cya Jenoside no kurimbura nk’icyaha cyibasira inyokomuntu. Twagirayezu we avuga ko ibyaha aregwa byabaye ari muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Niwe munyarwanda wenyine woherejwe n’igihugu cy’amahanga akekwaho ibyaha bya Jenoside akagirwa umwere n’inkiko zomu Rwanda.