Ndababwira ukuntu yabivuze byerekana ko ari n’injiji: Perezida Kagame yavuze kuwamubajije ubwoko bwe

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Ubwo yimamazaga mu karere ka Nyarugenge Perezida Kagame yavuze k’umuntu wamubajije ubwoko bwe  ndetse akabibvuga nabi kubera ubujiji bwo kubaza ibyo atazi neza.

Kagame yavuze ko adatangazwa n’uko u Rwanda rwanyuze mu  bihe bibi rwashibutsemo abantu bameze uko Abanyarwanda bameze ,

Yavuze ko kugirango bihoreho biterwa n’uko Abanyarwanda bahitamo neza ,bakumva neza ndetse bakanakora neza ariko bagira n’amahirwa yo kugira FPR  mu mpinduka u Rwanda rwagiye rucamo.

- Advertisement -

Yasabye Abanyarwanda kutita kubahora babaza ibibazo batazi birimo n’agasuzuguro, yavuze ko abenshi banaza  ibyo batazi.

Aha niho Perezida Kagame yahise  ababwira  inkuru y’ibyamubayeho ati”Hari uwigeze kumbaza rero, ibi babaza buri munsi baranasuzugura arambaza ngo wowe ngo harya ngooo ‘arambaza ngo ndi iki’. Ndababwira ukuntu yabivuze byerekana ko ari n’injiji ngo ariko ngo uri iki wowe? ngo uri Tutu cyangwa uri Hutsi? ubwo murumva icyo yashakaga kuvuga.”

Perezida Kagame yavuze ko uwo muntu yashakaga kumubaza niba ari Umuhutu cyangwa ari Umututsi  maze nawe mukumusubizi  ko  ati” jyewe mu Rwanda ndi    ibyo byose n’ibindi utavuze.”

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye ibirori byo kwiyamamaza ko ibyo byose bikubiye mu kintu kimwe ‘Ndi Umunyarwanda’ maze yongeraho ati”tube Abanyarwanda rero ”

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:04 am, Sep 21, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 64 %
Pressure 1013 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:49 am
Sunset Sunset: 5:56 pm

Inkuru Zikunzwe