Ndayishimiye yasubiye mu ndirimbo ya Tshisekedi asabira u Rwanda ibihano

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evaritse, yiyambitse umwambaro w’inshuti ye, Tshisekedi, wo gusabira u Rwanda ibihano. Ni icyifuzo yagejeje ku bahagarariye ibihugu byabo mu Burundi, abasaba kumuvugira kuri ibyo bihugu bigafatira u Rwanda ibihano.

U Burundi bushinja u Rwanda kuba rwaranze kubwoherereza abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza mu 2015, no gushyigikira umutwe wa RED Tabara. Ni ibirego u Rwanda rudahwema kugaragaza ko nta shingiro bifite rugashishikariza u Burundi gukemura impungenge bufite binyuze mu nziza za dipolomasi.

Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi wagejeje n’aho u Burundi bufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda mu kwezi gushize. Igikomeje kwibazwa ni uburyo ibibazo by’u Burundi byinjizwamo u Rwanda ndetse bikarenga rukanasabirwa ibihano.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Burundi bakwiye kuba abahamya b’uko u Rwanda rwarenze ku masezerano mpuzamahanga y’ubumwe bwa Afurika yo kubungabunga amahoro; ngo ruteza umutekano muke muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse rukaba runacumbikiye abateza umutekano mucye mu Burundi.

Ati “Bakwiriye kutwoherereza abo bakuru b’umutwe w’iterabwoba kandi dukwiriye kunenga ababashyigikiye, kunenga ntibihagije ahubwo abateza umutekano muke muri aka karere bakwiriye gufatirwa ibihano kimwe n’ababatera inkunga”.

Ndayishimiye yavuze ko bicuza imyaka itatu bamaze bagirana ibiganiro bigamije amahoro n’u Rwanda, aho byaranzwe n’uburyarya no guhabwa amasezerano n’intumwa z’u Rwanda atarigeze ashyirwa mu bikorwa.

Yongeye kumvikana kandi ashinja u Rwanda kujya mu nkambi y’impunzi ya Mahama rugakurayo abajya mu mutwe wa RED Tabara, asaba Umuryango mpuzahamahanga kurinda impunzi ibikorwa nk’ibyo.

U Rwanda rwagaragaje ko ntaho ruhuriye n’ibikorwa bya RED Tabara dore ko n’igihe itera u Burundi ‘inzira yanyuzemo ntaho ihuriye n’u Rwanda kuko yaturutse muri RDC’.

Mu mpera z’umwaka ushize u Rwanda rwasohoye itangazo rivuga ko “nta na hamwe u Rwanda ruhuriye n’umutwe uwo ariwo wose w’i Burundi witwaje intwaro.”

U Rwanda rwagaragaje ko nta mugambi rushobora kugira wo guhungabanya umutekano w’u Burundi, ibishimangirwa nuko hari abarwanyi ruherutse gushyikiriza iki gihugu.

U Rwanda rukomeza ruvuga ko “rushishikariza Guverinoma y’u Burundi gukemura ibijyanye n’impungenge ifite binyuze mu nzira za dipolomasi, aho zakemurwa mu bucuti.”

Amakuru y’uko u Rwanda rushyigikiye RED Tabara yahakanywe kandi n’uyu mutwe, aho wavuze ko “Umukuru w’Igihugu Evariste Ndayishimiye yavuze ko RED Tabara ifashwa kandi ishyigikiwe n’u Rwanda kandi ko abarwanyi ba RED Tabara bafasha umutwe wa M23 kurwana. Twongeye kwibutsa Abarundi n’amahanga ko nta gihugu gifasha RED Tabara. Ifashwa n’Abarundi bonyine kuko ari ijwi ryabo mu byo basaba ubutegetsi.”

Abasesenguzi bagaragaza ko ibi birego Ndayishimiye arega u Rwanda abikora agamije gushimisha mugenzi we wa RDC, Tshisekedi wamusabye guca umubano n’u Rwanda.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:32 pm, May 19, 2024
temperature icon 16°C
thunderstorm with light rain
Humidity 100 %
Pressure 1022 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe