NEC irasohora urutonde rw’abakandida rw’agateganyo, igishyika ni cyose ku babyifuje

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Biteganijwe ku kuri uyu wa 06 Kamena Komisiyo y’igihugu y’amatora ishyira hanze urutonde rw’agateganyo rw’abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu ndetse no ku myanya y’abagize inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite. Ni urutonde NEC irashyira ku rubuga rwayo rwa Interineti.

Bamwe mu basabye kuba abakandida bategerezanyije igishyika cyinshi uru rutonde n’ubwo uwarusohotseho bidasobanuye ko aba yamaze kuba umukandida. Agomba kuzategereza urutonde ntakuka rwo kuwa 14 Kamena.

Diane Shima Rwigara wasabye kuba umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu ku rukuta rwe rwa X yagize ati “Natanze ibyo nasabwaga byose mu mpapuro, imikono 974 mu gihe hasabwa nibura 600 iturutse mu turere twose 30. Urutonde rw’agateganyo rw’abakandida rurasohoka kuwa Kane taliki 6 Nyakanga (Yibeshye kuko ni Kamena). Nizeye kurugaragaraho kuri iyi nshuro. Insha Allah! “ Uyu Diane Rwigara mu mwaka wa 2017 nabwo yari yifuje kuba mu bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu ariko ntiyabasha kugera ku rutonde rw’abakandida.

Philipe Mpayimana nawe wifuje kuba umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Ubwo yari akimara gutanga ibisabwa we yagize ati “nta gushidikanya urutonde nzarusohoka ho, natanze ibyangombwa byuzuye, kandi biba ari n’ibyangombwa bisobanutse. Ntabwo rero ubushize naba narabibonye ngo mbibura kuri iyi nshuro.”

Mbanda Jean nawe wifuje kuba umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu we yavuze ko ntacyo yavuga ku rutonde rutarasohoka. Ati “Ne supposer pas l’invraisembrable” bisobanuye ngo “Mwishaka guteganya ibidashoboka”. 

Abakandida 8 batanze ibyangombwa bifuza kuba abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu gihe abarenga 600 batanze ibyangombwa bifuza kuba abakandida depite. Nyuma y’urutonde rw’agateganyo biteganijwe ko hazasohoka urutonde ntakuka kuwa 14 Kamena 2024. Kwiyamamanza bigatangira kuwa 22 Kamena 2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:18 am, Jul 27, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 2 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe