Nel Ngabo yahishuye uko yamaze imyaka itandatu ategereje igisubizo cya Kina Music

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Rwangabo Byusa Nelson ukoresha amazina ya Nel Ngabo mu buhanzi yahishuye uko yatangiye gukorana n’inzu itunganya umuziki ya Kina Music nyuma y’imyaka itandatu yandikiye nyirayo, Ishimwe Clement, amusaba kumufasha mu rugendo rwe rwa muzika.

Yavuze ko yifashishije urubuga rwa ‘Facebook’ kuko nta nimero ya telephone ya Clement yagiraga, akazabona ubutumwa aruko nubundi bihuriye amaso ku yandi.

Ati “Clement namwandikiye ubutumwa muri 2013 abusoma muri 2020 turi kumwe nubundi, nibwo yabubonye, sinibuka neza ikintu yari agiye kureba kuri ‘Facebook’, kuko hari umuntu wari umwohereje akantu kugira ngo ukarebe byasabaga kuba ufite urubuga rwa messenger, abikoze haza ubutumwa nk’igihumbi, aba abonyemo niyanjye, bwari ubutumwa burebure cyane, kandi icyo gihe nta ndirimbo nari nagakoze, nigaga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye.”

Nel Ngabo yakomeje agira inama buri wese ufite inzozi yifuza kugeraho kudacika intege agakomeza agashyiramo imbaraga ko aba ari ikibazo cy’igihe gusa zikaba impamo.

Ati “Niba ufite inzozi ukabona hari ukuntu bitarakunda ujye umenya ko ari igihe kitaragera, gusa iyo ufite ikintu ushaka, ugifite mu mutwe wumva ugishaka, haba hari impamvu ugishaka, ntihazagire umuntu uguca intege, bishobora kumara imyaka myinshi cyangwa se mike gusa ujye ukomeza ugerageze, iyo ufite ibikorwa byiza ugashyiramo ingufu birakunda.”

Nel Ngabo yatangiye umuziki muri 2017, gusa aza kumenyekana ubwo yinjiraga muri Kina Music biturutse ku butumwa bwanditswe ku mbuga nkoranyambaga z’iyi nzu icyo gihe bifuzaga umuntu uzi gucuranga igicurangisho nibura kimwe no kuririmba bari kwifashisha muri filime nyuma aza guhamagarwa binarangira asinye amasezerano nk’umuhanzi wayo.

Uyu musore yamamaye mu ndirimo nka ‘Why’, ‘Dj’, ‘Byakoroha’, ndetse n’izindi, akaba amaze iminsi ashyize hanze alubum ye ya gatatu, yise ‘Life Love&Light’, ikubiyeho indirimbo 13.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:11 am, Apr 27, 2024
temperature icon 21°C
broken clouds
Humidity 73 %
Pressure 1021 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe