Nyuma y’intambara z’abaturage hagati yabo zaranze igihugu cya Santaraafurika, Perezida Faustin Archange Touadera yatorewe kuyobora Central Africa mu 2016. Kuva ubwo arindwa n’abashinzwe kurinda umukuru w’igihugu b’abanyarwanda.
Uretse Perezida Touadera kandi hari abandi banyacyubahiro barindwa n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye bwahawe inyito ya MINUSCA.
Muri aba banyacubahiro harimo Minisitiri w’intebe w’icyo gihugu.
Intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye.
Abayobozi babiri b’inteko ishingamategeko imitwe yombi.
Minisitiri w’ubutabera
Umuyobozi w’abapolisi bose bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye.
Ubu butumwa bw’umuryango w’abibumbye buzwi nka MINUSCA bwatangiye koherezwa mo abapolisi b’abanyarwanda kuva mu 2014. Uretse kurinda abanyacyubahiro muri Santarafurika ariko Kandi inshingano ziba zitegereje umupolisi w’u Rwanda zirimo kugarura ituze muri rubanda, kurinda abasivili, kugeza ubufasha ku babukeneye, kurinda abakozi b’umuryango w’abibimbye.
Kuri uyu wa 20 Mata abandi ba polisi 460 bo mu gipolisi cy’u Rwanda baratangira kurira indege bajya mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santarafurika aho bazamara amezi 12.
Mu butumwa bahawe n’ubuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’i Rwanda DIGP Vincent Sano kuri uyu wa gatanu yabasabye gukomereza ku bigwi ababanjirije muri icyi gihugu basize.