Ngukumbuze ku ivuko: Indwara 14 z’abana bo mu cyaro utazumvana abanyamujyi

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Si abanyarwanda benshi batuye mu mujyi usanga batewe ishema no kuganira ku ivuko aho barerewe; benshi usanga iyo bamaze kumenyera umujyi baba batanashaka ko hari uwamenya ko bavuka mu cyaro. Abavuka mu mujyi nabo usanga hari amatsiko menshi baba bafite ku mibereho, imyemerere n’imigirire byo mu cyaro.

Muri icyi gice cy’inkuru zihariye Makuruki.rw twise “Ngukumbuze ku ivuko” tubageza ho bimwe mu bigize urusobe rw’imyumvire, imigirire n’imibereho byo mu cyaro. Dushobora kwifashisha inyito zimwe z’ibintu zigatandukana n’uko ahandi byitwa, bitewe n’imivugire y’abaturage twaganiriye. Hari ibyo wakwemeranya nabo cyangwa se wabanenga gusa turakumara amatsiko niba utari ubizi; hanyuma uwabyibagiwe tumwibutse imibereho yo ku ivuko.

Uyu munsi tugiye kubageza ho indwara z’abana bo mu cyaro, zitajya zigaragara mu bana bo mu mujyi (birashoboka ko bazita ukundi) cyangwa se zihabwa amazina y’amazungu iyo zigeze ku banyamujyi. Izi ndwara zose zihuriye kandi ku kuba ababyeyi twaganiriye bemeza ko zitavurwa n’abaganga ba kizungu; ahubwo zivurwa n’imiti ya Kinyarwanda. Turi mu cyaro cy’ahitwa Nyabicwamba mu karere ka Gatsibo.

1. Ikigundu

Iyi ni indwara ifata umwana akababara cyane mu nda. Umwana uyirwaye ngo arigorora cyane kandi ntabasha konka no gusinzira atanyoye umuti.

2. Akameme

Iyi ni indwara y’abana ifata mu gatuza, umwana uyirwaye ngo abyimbirwa mu gatuza kandi agahumeka insigane. Uko atinda kubona umuvuzi ngo akomeza abyimbirwa mu gatuza ndetse bikamuvira mo urupfu. Iravurwa igakira kandi mu gihe gito.

3. Ibyinyo

Abenshi batekereza ko umwana aba atangiye kumera amenyo ariko ngo sibyo, umwana urwaye ibyinyo ngo bimufata ahakabaye hamera ibijigo. Ibi n’ubwo abenshi mu babikora babikora bihishe ariko ngo ibi byinyo kubivura ni ukubikura. Ababyeyi bagategereza ko umwana azamera amenyo igihe cyayo kigeze.

4. Ikirimi

Birashoboka ko iyi ndwara hari ukundi yitwa mu mavuriro. Gusa icyi ngo ni igice kiba hagati mu mihogo yombi (uw’umwuka n’uw’ibiryo) ngo hari ubwo kirwara kikabyimba ndetse umwana wakirwaye ngo ntaba akibasha kumira amashereka. Iyo bakivura ngo baragica bagaha umwana umuti wo kunywa kigakira burundu.

5. Indaramyi

Iyi yo ngo ni inzoka yo mu nda gusa yihariye. Umwana uyirwaye ngo n’ubwo yarya ibingana gute ntashyira uturaso ku mubiri. Ntiryana ngo ababare mu nda kandi ntimubuza gufata amafunguro cyangwa konka. Gusa ngo umwana uyirwaye umubwirwa n’uko adashobora kubyibuha. Mu kuyivura ngo bafata igikono cy’inzu y’ikinyamunjonjorerwa (Ikinyamushongo) cyayivuye mo. Icyo gikono bakacyuzuza amazi asanzwe bakayanywesha uwo mwana agakira Indaramyi. Benshi mu babyeyi usanga icyi gikono bakibitse mu rugo, uyirwaje ntacyo afite mu rugo ashobora kugishakisha mu bishanga yakibura akaba yanakigura amafaranga ku wakibitse mbere.

Indwara nyinshi zifata abana mu kanwa zikababuza konka

6. Uburo

Iyi ndwara ngo ni uduturugunyu duto duto dufata mu mbavu. Ngo tuba tumeze nk’uduheri ariko turi mo imbere mu ruhu. Umwana uturwaye ngo arababara cyane ndetse ntuba ukibasha kumuterura ufashe mu mbavu. Utu ngo iyo tutavuwe vuba tugenda twiyongera mu bunini kandi tuba twinshi. Mu kuyivura rero ngo hari abahitamo kotsa umwana ubwo buro bugasohoka cyangwa se kubusatura n’urwembe bakabukanda bugasohoka.

7. Igikweto

Iyi ndwara ngo ifata umwana munsi y’ururimi, agace kari munsi y’ururimi ngo karabyimba kuburyo umwana aba atagishoboye kuzamura ururimi ngo abe yarukoza mu gisenge cy’akanwa. Umwana uyirwaye ngo ububabare aba afite ntibutuma hari icyo yarya. Iyi nayo mu kuyivura ngo ni umuti wa kinyarwanda ukoze mu byatsi umwana ahabwa hanyuma igikweto kikabyimbuka.

8. Giheri

Iyi ifite imiterere ituma hari abashobora kuyita (Engine) ni ndwara ifata mu muhogo hakabyimba ndetse umwana uyirwaye ntabashe kumira. Iyi nayo ngo umuti uyivura ni uwa kinyarwanda.

9. Intananya 

Iyi ndwara yenda gusa n’iyo twavuze yitwa igikweto kuko zombi zifatira munsi y’ururimi gusa ngo ni indwara ebyiri zitandukanye kandi zigira imiti itandukanye. Intananya nayo ifata igice cyo munsi y’ururimi kikagira ibisa n’ibiturugunyu bimbyimbira munsi y’ururimi. Mu kuyivura ngo ni umuti unyobwa gusa bikagenda bibyibuka.

10. Igihuuba

Ubusanzwe abana bato bakunda kugira icyo benshi bita igihorihori, ni igice cy’umutwe kiba kitarakomera ndetse ubona gisa n’igitimbya. Umwana urwaye igihuba we mu mutwe haba hiyasa bigana mu mpanga ndetse ngo umutwe uba usa n’uwigabanya mo ibice bibiri bigaragara cyane, iyo atinze guhabwa umuti ngo igihuuba kigera mu mpanga ari nako kimurenga hanyuma kikamuhitana.

11. Urugoonga

Iyi ndwara ngo umwana uyirwaye ahora arira kandi ntabasha konka. Ikimenyetso simusiga cyemeza ko umwana arwaye Urugoonga ni ni imitsi irega ikaba umukara kandi ikaba igaragara cyane. Iyi nayo ngo kuyivura nta kundi ni umuti wa kinyarwanda ariko kuri iyi yo ngo abavuzi bayo ni bacye. Uyirwaje ashobora kurenga uturere2 cyangwa 3 atarabona umuganga.

12. Uruhima

Iyi ishobora kuba ari indwara y’imitsi cyangwa se ifite aho ihuriye n’urwungano nyamaraso cyangwa se umutwe kuko ngo ni imitsi igaragara ku mutwe isa n’isobekeranye kandi iba ireze. Iyi mitsi ngo irababaza cyane kuko umwana uyirwaye aba arira adahora kandi ashaka kwishima mu mutwe. Iyi nayo kuyivura ngo ni umuti w’ibyatsi

13. Ikibare

Iyi ni indwara ifata munsi y’imbavu , ngo humvikana mo ikintu kibyimbye kimeze nk’ibuye imbere mu mubiri. Hari abakeka ko iyi ishobora kuba indwara y’imwe mu nyama zo mu nda gusa ntibazi ayo ari yo, bamwe bakeka impindura (Pancreas) abandi umwijima, abandi impyiko. Iyi kuvurwa kwayo ntikuvugwa ho rumwe kuko hari abemeza ko ikibare bacyotsa, ngo iyo umwana urwaye ikibare, bamwokeje ikibare bakagikoza ho umwotso amaraso arasohoka ikibare kigakira. Hari n’abemeza ko ikibare kivurwa n’umuti unyobwa gusa.

14. Inzoka z’amakire

Izi ukurikije uko ababyeyi bazisobanura wakumva ari Inzoka zo mu nda zisanzwe. Inzira zo kuzandura nazo ni mu mwanda kimwe n’izindi nzoka zo munda gusa umwihariko wo ku ivuko ni uko hari abavuga ko ari inzoka abana banduzanya ngo iyo basangiye ibiryo biri ho umwanda hari mo usanzwe azirwaye. Imiti izivura nayo ni isanzwe ivura inzoka zo nda yo kunywa.

Abana bo mu cyaro bakura abenshi barahawe iyi miti itandukanye

Izi ndwara zishobora kuba zifite andi mazina mu gifaransa cyangwa se no mu cyongereza ndetse ayo mazina birashoboka ko ariyo benshi bazi. Zishobora no kuba zisanzwe zivurwa kwa muganga, gusa haracyari urugendo rurerure ku bakora ubukangurambaga bw’ubuzima rwo kuzagera aho bumvisha umubyeyi wo ku ivuko ko umwana uzirwaye yavurwa n’imiti ya kizungu.

N’ubwo kandi aba babyeyi batwemereye ko imyinshi muri iyi miti bayizi, ntawapfa kukwerurira ngo akubwire imvange yuzuye y’ibyatsi bigize umuti wa Kinyarwanda. Uhora ari ibanga rikomeye kandi uwuguha awuguha uvuguse cyangwa yamaze kuwuhonda.

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:17 pm, May 11, 2024
temperature icon 23°C
moderate rain
Humidity 73 %
Pressure 1018 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe