Ni iki gituma Kigali ikomeje kuba igicumbi cy’imari ku Isi?

Web Developer
Yanditswe na Web Developer

Mu cyegeranyo cy’Ikigo Mpuzamahanga kitwa Z/Yen cyasohotse ku wa 21 Werurwe uyu mwaka, Kigali, umurwa mukueu w’u Rwanda, wazamutseho imyanya 14 igera ku mwanya wa 67 ku Isi mu bicumbi 121 by’imari byakozweho ubushakashatsi, uvuye ku wa 81 ari nako muri Afurika iba iya 3 ndetse n’iya kabiri muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Abasesengura ibirebana n’imari n’ ubukungu muri rusange basanga kuba Kigali ikomeje kuza mu myanya yo hejuru mu kuba igicumbi cy’imari ku Isi, ari amahirwe akomeye yo kurushaho gukurura ishoramari mu Rwanda.

Uwase Charlotte ushinzwe ingamba no gusesengura umusaruro cyangwa ingaruka mu kigo Rwanda Finance Limited, asobanura ko mu guha amanota ibicumbi by’imari ku Isi hagenderwa ku nkingi 5 z’ ingenzi.

- Advertisement -

Ati “Harimo ubumenyi, aho Kigali isuzumwa harebwa niba hari abantu bafite ubumenyi cyangwa uburezi, hanarebwa ibikorwa remezo birimo iby’ikoranabuhanga n’u bwikorezi, hanasuzumwa uburyo bw’imikorere burimo kubahiriza amategeko ndetse n’ubugenzuzi, ikindi n’iterambere ry’urwego rw’imari, uburyo nk’imishinga itangira biyorohera kubona igishoro, icyanyuma n’uburyo umujyi wubashywe cyangwa ugaragara ku rwego mpuzamahanga.”

Mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga mu rwego rw’imari, Kigali iri ku mwanya wa kabiri muri Afurika, inyuma ya Casablanca yo muri Morocco. Aha na none Kigali yazamutse imyanya 18 igera ku mwanya wa 62 ku Isi, ibi ngo bisobanuye kuzamuka kw’ikizere n’isura ya Kigali ku Isi bituma abashoramari benshi ku Isi barushaho kwifuza gukorera mu Rwanda.

Umusesenguzi mu bukungu, Straton Habyarimana avuga ko uyu ari umusaruro w’ibyagiye bikorwa mu mavugurura atandukanye mu rwego rw’imari, ariko nanone agasanga ibyarushaho kunozwa kugira ngo Kigali ibe yakomeza kuzamuka ku myanya myiza.

Ati “Niba tubona amanota mu bijyanye n’ukuntu abantu batwizera, yaba mu kutarya ruswa, mu korohereza abantu gushora imari, icyo n’ingufu zihoraho, tureke kumva ko twagezeyo, turacyafite imijyi ikituri imbere, ni gute twagera ku rwego rwa Casablanca tukanayirenga, tukigira ku bandi, aho dusanze baturusha, tugakora kurushaho ku buryo tubashyikira, tukanabarenga.”

Mu byuho bikigaragara kandi harimo umubare w’abanyamwuga mu gusesengura ishoramari ukiri hasi cyane, n’ ubwo guverinoma n’abafatanyabikorwa bayo bashyizeho ingamba zigamije kuzamura uyu mubare ubu uri ku bantu barindwi gusa byihuse.

Ikidashidikanywaho cyakora ni uko Umujyi wa Kigali ukomeje kwihuta mu ruhando mpuzamahanga rw’ibicumbi by’imari kuva hashinzwe Kigali International Financial Centre muri 2020 hagamijwe kubaka ubushobozi bw’uyu Mujyi mu guhatana mu bijyanye n’imari hareshwa ishoramari ry’imbere mu gihugu ndetse n’irituruka hanze.

 

 

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

Inkuru Zikunzwe