Ni ku ivuko rya Gen Makenga: Ibyihariye kuri Nyanzale yafashwe na M23

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe 2024, umutwe wa M23 wemeje ko wafashe umujyi muto wa Nyanzale nyuma y’imirwano yari imaze iminsi ibiri ihanganishije uyu mutwe n’ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo.

Ni inkuru yagaragaye nk’iyashimishije M23 n’abashyigikiye intambara yatangije kuri leta ya RDC ishinja guhohotera no kwica Abanye-Congo bavuga ikinyarwanda biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi. Ibi bikorwa bikaba bigirwamo uruhare cyane n’umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Nyanzale iri ku muhanda w’ibanze uva i Sake muri Masisi uhuza uduce twa Sake, Mweso, ukazamuka Kanyabayonga na Rutshuru gukomeza mu majyaruguru kugera mu mujyi wa Butembo muri iyi ntara ya Kivu ya Ruguru.

Nyanzale ifite umwihariko  nk’agace kuva kera  kacumbikiye mu buryo butekanye abarwanyi b’umutwe wa FDLR  kurusha ahandi.  Bivugwa ko  mbere y’uko ifatwa ariyo yari icumbikiye umuyobozi w’uyu mutwe Byiringiro Victor ndetse yaciye mu rihumye abarwanyi ba M23.

I Nyanzale kandi niho hafatiwe Ntaganzwa Ladislas wazanywe mu Rwanda agahamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ntaganzwa wahoze ari Burugumesitiri wa Komine Nyakizu mu karere ka Nyaruguru y’ubu yabaye Nyanzale mu gihe cy’imyaka irenga 10 atekanye yihishe ubutabera.

Iyi santeri ya Nyanzare kandi yari itunze FDLR kuko ariho yakoreraga ibikorwa byinshi mu byo  yakuragamo amikoro birimo ubucuruzi, ubuhinzi ndetse n’ububaji bw’imbaho ziganjemo iz’ubwoko bwa Libuyu. Nyanzale yiyongereye mu tundi duce twabohowe na M23 twari indiri ya FDLR nka Bambu, Kazaroho, Mozambique, Tongo n’utundi.

Undi mwihariko wa Nyanzale kandi ni uko ari ho ku  ivuko rya General Sultan Makenga, umuyobozi wa M23  ishami rya gisikare,  nk’uko byahamijwe na Lt Col Willy Ngoma, umuvugizi w’igisirikare cya M23 wagize ati” “Hari inzu ya se, ba nyirasenge, inshuti ze, ishuri rye n’imirima ye”.

Bivuze ko ubu  Gen Makenga  ashobora kongera gusura iwabo aho akomoka.

Nyanzale kandi iri hafi y’ibirombe by’amabuye y’agaciro bizwi nka Somikivu biri mu gace kitwa Lueshe ahavumbuwe  mu myaka ya 1960  amabuye y’agaciro ya nobium y’ubwoko budasanzwe bahaye izina rya Lueshite. Ibi birombe nabyo biri mu byo FDLR yakuragamo ubushobozi bwo gukomeza umugambi wo gukora ubwicanyi ku Batutsi ndetse  no kugaba ibitero  mu Rwanda.

 

 

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:47 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe