Ni nde watanze amabwiriza yo guhungisha abajenosideri? – Umusirikare Guillaume Ancel 

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Umwe mu bari bagize umutwe w’ingabo z’Abafaransa zari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Guillaume Ancel aravuga ko yifuza kumenya uwatanze amabwiriza ngo ingabo z’u Bufaransa zihungishe abajenosideri. 

Guillaume Ancel kuri ubu wabaye umwanditsi, aganira n’ikinyamakuru France 24 yavuze ko ari umwe mu basirikare bafashije abakoraga jenoside guhungira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse bakanabaha intwaro bahunganye.

Ancel yagize ati ” Njyewe ku giti cyanjye ariko kandi nk’umuturage w’Umufaransa, nkeneye kumenya uwafashe umwanzuro ko u Bufaransa bugomba kurinda abajenosideri mu Rwanda, nkanamenya ngo uwohereje intwaro ku bajenosideri kubera ko ndi umwe mu batanze izo ntwaro.”

Yakomeje agira ati ‘’Kubera ko hari ikintu kidushengura umutima muri politiki y’u Bufaransa, n’ubwo mu by’ukuri butagize uruhare rweruye muri jenocide, ariko igikorwa cyo kuba bwarateye inkunga abakoze jenoside nacyo ntigikwiriye kwemerwa.”

Uyu wahoze mu gisirikare cy’Abafaransa amaze gushyira hanze inyandiko nyinshi zigaruka ku bikorwa bya gisirikare yagiye agiramo uruhare. Zirimo nk’igitabo yise “Rwanda, la fin du silence, Témoignage d’un officier français”.

Muri iki gitabo cya paji 250 yasohoye mu mwaka wa 2018, Guillaume Ancel agaruka cyane ku ishyirwaho ry’igice cyiswe “Zone Turquoise” cyashyizweho n’ingabo z’u Bufaransa ku itegeko Ancel avuga ko ryavuye mu biro bya Perezida w’u Bufaransa wariho. Ashimangira ko iyi zone yabaye inzira yo guhungisha abateguye bakanashyira mu bikorwa jenocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Kuri Guillaume Ancel kandi umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ni ingaruka zidashidikanwa ho z’intwaro ingabo yarimo zasize zihaye abakoze jenoside.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:56 pm, Apr 29, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 68 %
Pressure 1020 mb
Wind 7 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe