“Nta kaga karuta abarohama buri munsi” – U Rwanda rwasubije UNHCR

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Abategetsi 2 mu Muryango w’Abibumbye, umukuru w’ishami rya ONU ryita ku mpunzi UNHCR, Philippe Grandi;  na komiseri mukuru w’Akanama na ONU gashinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Turk barasaba Leta y’u Bwongereza kwisubiraho ku mugambi wo kohereza abimukira mu Rwanda.

Aba bategetsi bombi mu butumwa batambukije ku rubuga rwa UNHCR bavuga ko kohereza aba bimukira ku bwongereza bifatwa nko kwikura ho inshingano no kwirengagiza iyubahirizwa ry’amategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu.

Kuri Philippe Grandi ukuriye UNHCR, avuga ko byaba umushinga w’itegeko ubwawo yaba n’amasezerano u Rwanda rwagiranye n’u Bwongereza byombi ngo bidakuraho ibyuho mu kurinda impunzi byari byagaragajwe mbere n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza. Grandi ashimangira ko kurengera impunzi bisaba ubufatanye butareba ibihugu biri hafi y’ahari kubera imvururu gusa.

Kuri aba bategetsi, u Bwongereza bukwiriye kugirana ibiganiro n’ibihugu aba bimukira banyuramo hakongerwa uburyo bwo kubarinda no gutanga andi mahitamo afatika. Kuko ngo iri tegeko ryo kubohereza mu Rwanda ridaha umwanya uhagije inkiko wo gusuzuma ubusabe bw’abasaba ubuhungiro

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain  anenga cyane aba bategetsi bavuga ibibazo badatanga ibisubizo. Yagize ati “Nibura ibihugu byombi bigiye kugerageza kureba ko hakemuka kiriya kibazo cy’abimukira. Biratangaje kubona abantu banenga bavuga ko ikintu gishobora guteza akaga ariko ntibagire ikintu bakora. Ikiruta akaga k’abantu bamaze imyaka barohama, ikiruta akaga k’abantu baraye barohamye iri joro ni ikihe? Ibyongibyo rero ni amagambo gusa avugwa, … Nta kaga karuta ababura ubuzima buri munsi abantu barebera.

Si Alain Mukuralinda wenyine na Amb. Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rukita rwe rwa Tweeter yagaragaje ko bitumvikana uburyo Umuyobozi wa UNHCR amaze imyaka 5 akorana n’u Rwanda mu guha ubuzima no kwita ku mpunzi zagejejwe mu Rwanda zivuye muri Libya ariko ngo byagera ku bimukira bavuye mu Bwongereza bwo u Rwanda rugahita ruba igihugu kidatekanye. Ati “Ese haba hari abimukira bafite uburenganzira bwihariye kurusha abandi? “

U Rwanda ruvuga ko rwamaze gutegura ibisabwa byose ngo rwakire aba bimukira. Biteganijwe kandi ko muri Nyakanga uyu mwaka indege 2 za mbere zizageza mu Rwanda abimukira ba mbere babarirwa mu 150.

 

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:43 pm, May 3, 2024
temperature icon 20°C
thunderstorm
Humidity 77 %
Pressure 1020 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe