“Ntidukwiriye gukomeza kuba isoko ry’ibikorwa mu mabuye acukurwa iwacu” Perezida Kagame

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ihuriro rya Africa CEO Forum umukuru w’igihugu yagarutse ku bikoresho by’ikoranabuhanga bikora mu mabuye y’agaciro acukurwa ku mugabane wa Afurika byongera bikagurishwa abanyafurika byongerewe agaciro. Asaba abanyafurika guhindura imyumvire.

 

Perezida Kagame yagize ati “Uko iki kinyejana kigenda gishira, umugabane wa Afurika ugenda Uba Moteri y’iterambere ku isi. Ariko kugira ngo tugere kuri ubwo butunzi, biradusaba kujyanisha imyumvire yacu n’igihe isi igezemo. Tugaharanira ubwiza n’ubwuzuzanye mu ruhererekane nyongeragaciro rwacu. Ntidushobora kuguma turi ahantu abantu bajugunya amabuye, ayo mabuye abandi bakayafata bakagenda bakayahinduramo ibikoresho by’ikoranabuhanga bakongera bakayatugurisha. Ibyo ntibishobora kuramba. Biroroshye kubyumva kandi biragaragara”. 

Umuyobozi w’Ikigega cy’Imari cya Banki y’Isi gifasha abikorera (International Finance Corporation), Makhtar Diop, yagaragaje ko Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo bigenga muri Afurika, rimaze kuba urubuga rwo guteza imbere abikorera n’abashoramari kuri uyu Mugabane.

Ati “Nagize amahirwe yo kuba mu myaka 10 ishize ubwo iyi gahunda yatangizwaga nari ndi i Genève. Uyu munsi iri kubera muri Afurika, twagize amahirwe yo kuganirira muri Afurika uruhare rwo guhanga ibishya mu guhangana n’ibibazo byugarije ubukungu bwa Afurika.”

Iterambere ry’urwego rw’inganda ku mugabane wa Afurika n’imwe mu ngingo byitezwe ko iza gufata umwanya utari muto muri iyi nama mpuzamahanga ihiriwe mo n’abayobozi barenga 2000 barimo ab’ibigo byigenga ndetse n’abo mu nzego zifata ibyemezo za Leta.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:43 am, Jul 27, 2024
temperature icon 23°C
scattered clouds
Humidity 43 %
Pressure 1014 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe