“Ntihazagire ukubeshya ngo intsinzi barayirebaga” Perezida Kagame

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 09 Nyakanga ku Mulindi ahatangirwaga amabwiriza ku ngabo zabohoye igihugu yagaragaje ko nta muntu n’umwe mu barwanye urwo rugamba wavuga ko intsinzi yayirebaga.

Nyuma yo gusobanura amateka y’Umulindi w’intwari ndetse n’imigendekere y’urugamba rwo kubohora igihugu, Perezida Kagame yabajijwe icyatumaga bumva bagomba kurwana bakagera ku ntsinzi. Umukuru w’igihugu yavuze ko ingabo zari iza RPA zageze aho zisigarana amahitamo abiri yonyine. Gukomeza urugamba cyangwa kubivamo bakiruka bagasubira inyuma.

Perezida Kagame watangiraga amabwiriza y’urugamba aha ku Mulindi yavuze ko ndetse hari bamwe mu batangiye uru rugamba bahisemo gusubira inyuma barirukanka babivamo. Ati ” Bamwe muri bo n’ubu baracyiruka hirya no hino”. Gusa ngo icyiza cyabaye ho ni uko umutima wo gukomeza kurwana kandi ukarwanira ukuri kwawe wari ufitwe na benshi.

- Advertisement -

Perezida Kagame ariko akemeza ko nta ikintu na kimwe cyagaragazaga ko bashobora gutsinda urugamba. Ati “N’abo twarwanaga nta na kimwe cyabemezaga ko bashobora gutsindwa. Baravugaga bati turi Leta dufite ibikoresho bihagije, bariya ni inyenzi tugomba kubaca hejuru.” Mu gihe ku ruhande rw’ingabo za RPA ho uretse umutima wo gukomeza kurwanira ukuri nta kindi na kimwe bari bishingikirije ho.

Perezida Kagame ati ” Ntihazagire ukubeshya ngo ibyo by’intsinzi ngo barayirebaga. Oyaaa barayirwaniye bayigeraho, ariko kuba warayirebaga iza hahahaha ibyo bizavugwa n’utari uhari.”

Perezida Kagame yagaragaje ko nyuma yo gufata Byumba ngo Ingabo za RPA zahuje ibikorwa na FPR Inkotanyi yari ifite ibiro mu Bubiligi, muri Uganda n’ahandi henshi ngo bahitamo ko icyicaro gikuru gishyirwa aha ku Mulindi. Kuba aha ari mu bilometero bicye uvuye ku mupaka w’u Rwanda Uganda, byatumaga aba basirikare babasha kubona iby’ibanze nk’ibiryo n’imiti bivuye muri Uganda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:18 pm, Sep 16, 2024
temperature icon 25°C
broken clouds
Humidity 41 %
Pressure 1014 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:51 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe