Ntiwibagirwe n’ibi: Ibaruwa ifunguye yandikiwe Minisitiri Dr Jimmy Gasore

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Nyakubahwa Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, maze iminsi mbona imbaraga n’umuhate mushyira mu gukemura ikibazo cy’ingendo rusange mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, nkumva binkoze ku mutima. Ntakubeshye iki kibazo cyari cyarabaye agatereranzamba, harimitswe imitangire mibi y’iyi serivisi ikenerwa n’abaturarwanda hafi ya bose ndetse bamwe baratangiye kuvuga ko hari ibishyitsi bituma ipfapfana. Ibi nta gihamya mbifitiye ariko bashingiraga ko yari yarihariwe na bamwe n’amasezerano yabo yarangira ntihagire ikivugururwa kandi umuturage adahwema gutaka.

Icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka zikomeye mu nzego zitandukanye ariko kinagaragaza inenge zari zihishe mu mitangire ya zimwe muri serivisi. Leta koko ni umubyeyi! Ubwo abatwara abantu rusange bari batangiye kwinubira ko ‘ibikomoka kuri peteroli ibyuma byo gukanikisha imodoka n’ibindi bihenze, leta yarahagobotse kugira ngo umuturage ntahendwe kandi na we ntaho akura.

Nkunganire ku rugendo yashyizweho, aho uwakoraga urugendo yishyurirwaga 30% by’ikiguzi cyarwo, ndetse n’ibikomoka kuri peteroli leta yigomwa byinshi kugira ngo bidatumbagira umuturage akagorwa. Ibi ariko ntabwo byanyuze ba rusahuriramunduru bifuzaga gukama umuturage. Singaruka ku bajyanye amabisi mu bipangu no mu magaraje ngo bakunde bishyirireho ibiciro byabo bitwaje ko zabuze.

Ndibuka ubwo kujya I Muhanga mvuye I Kigali nishyuye 4000Frw ninginga nabwo amatike acuruzwa n’abakarasi babaga bayahawe n’abakorera ibigo bitwara abantu. Ubu bujura bwaciwe vuba na bwangu ariko imirongo y’abajya mu ntara no hirya no hino I Kigali ikomeza kuba miremire. Impamvu ikomeye yari imodoka nkeya no kwiharira isoko kuri bamwe. Uyu munsi umuti waravuguswe, nko muri Kigali hari sosiyete n’abantu ku giti cyabo 18 batwara abantu mu buryo rusange. Twarabishimye.

Nyakubahwa, mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo mwatangazaga amavugurura muri serivisi zo gutwara abantu, abaturage twarishimye dore ko twari twaratangiye no kubona imbuto zabyo. Icyakora, uwavuga ko ibiciro byashyizweho ari umurengera ntiyaba abeshye, gusa nabyo turabyumva kuko ntawakomeza gukoresha ibiciro byo mu myaka itandatu ishize. Nk’abafite abana biga bibuke ko n’amashuri yongeje amafaranga y’ishuri kuko ubuzima na bwo bugenda buhenda, abanywa agacupa [inzoga] cyangwa ibinyobwa bidasembuye, ubu biri hafi kwikuba kabiri ugereranyije n’icyo gihe. Kuki ingendo zo zitagendana n’ibindi byiciro by’imibereho?

Minisitiri, ndagirango mbibutse ko mukomeje kongera imodoka nyinshi kandi nziza mu mujyi wa Kigali kandi ni byiza rwose ni ku neza y’umuturage ariko maze iminsi nitegereza muri gare zitandukanye no mu mihanda zinyuramo, ngasangamo ikibazo cy’ingutu. Kuba umuturage yatega imodoka imuvana Nyabugogo akagera Nyanza (Kicukiro) akoresheje isaha n’iminota 10, ni ikibazo kuko ‘serivisi itinze ntiba ikiri serivisi’.

Ndabizi ko byose ari urugendo kandi singaya ibyakozwe ahubwo ndagira ngo mwihutishe gukemura ikibazo cy’imihanda n’imivundo y’imodoka iyirangwamo mu masaha yo kujya mu kazi no kukavamo. Kuba imodoka zihari ariko zigatinda, ntacyo bifasha umuturage. Reka mbibutse kimwe mu bisubizo mwatwijeje imyaka ikaba ibaye myinshi cyo gushyiraho imihanda yihariye ku modoka zitwara abantu mu buryo rusange.

Umwaka ushize Umujyi wa Kigali watangaje ko hari imihanda itatu igiye kuzajya iharirwa imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange gusa, cyane cyane mu masaha yo kujya no kuva mu kazi.

Uwari Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yavuze ko umuhanda uva mu Mujyi (Nyarugenge) ugakomeza Rwandex-Sonatubes-Giporoso ari umwe mu yizaharirwa imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Indi mihanda harimo uturuka mu Mujyi ugana Kimironko, ndetse n’uturuka mu Mujyi ugana Kicukiro. Ibi bikomeje gutegerezwa. Nyakubahwa Minisitiri, twabasabaga ko biva mu mbwirwaruhame bikajya mu ngiro kandi abanyarwanda ntibazibagirwa kubashimira ko bajya mu kazi ntibakererwe, abanyeshuri ntibasange isomo rya mbere rirangiye kubera imodoka yatindijwe n’umuvundo [ambouteillage] no gutaha bikaba uko.

Nyakubahwa Minisitiri, mu minsi ishize twabakomeye amashyi ubwo mwatangazaga ko ‘umugenzi agiye kujya yishyura urugendo yakoze’ aho kwishyura umuhora wose ‘ligne’ ndetse icyo gihe muvuga ko bitangira mu byumweru bike. Ubwo mwatangazaga ibiciro by’ingendo, uwavugaga ko ari menshi yahitaga yigarura akavuga ko ‘azajya yishyura aho yagenze’ bityo bikamworohera.

Nonese ko amasaha abarirwa ku ntoki ngo ibiciro bishya bitangire kubahirizwa, ko ubu buryo bwo kwishyura aho umuntu yagenze butaratangira kandi ibyumweru bike mwatanze bigiye kuba ‘ukwezi’?

Twishimiye rwose gahunda yo kugura bisi nyinshi zizakemura ikibazo cy’imirongo muri za gare, ariko kongera ibiciro by’ingendo murabizi ko bizazamura ikiguzi cyo kubaho mu Rwanda. Gahunda nziza yo kwihutisha kwishyura aho umuntu yagenze izagabanya uburemere bw’umutwaro w’ibiciro abaturage bikoreye. Ndabasaba ko mwabyiga vuba.

Nyakubahwa Minisitiri, murabizi neza ko Umujyi wa Kigali ugenda waguka ndetse n’inkengero zawo zigaturwa cyane. Turabashimira ko kuri iyi nshuro hari imihora mishya yongewe mu yindi, ndavuga aho imodoka rusange zitageraga uyu munsi zikaba zihagera.

Ubwo mwatangazaga ibiciro by’ingendo, RURA yatangaje ko imihanda itagaragara ku rutonde izakorerwamo n’ubyifuza wese, ikigo cyangwa umuntu ku giti cye ariko yujuje ibisabwa kandi amaze kubiherwa uruhushya na RURA. By’umwihariko, imodoka nto zitwara abantu 18 zemerewe kuyikoreramo.

Aha harimo ikibazo Nyakubahwa, nyemerera nguhe urugero rworoshye. Umuhanda Nyabugogo-Giticyinyoni-Nyabyondo-Rutonde, ukorerwamo n’ubyifuza wese, ndakeka ko bafite impushya za RURA, ariko se ko abaturage bakomeje guhendwa murabikoraho iki? Nta biciro mwabashyiriraho ko babuze ayo bacira n’ayo bamira?

Uyu muhanda nabashije kumenya ibyawo neza, abawukoreramo baca amafaranga 1000Frw mu gitondo kare abantu ari benshi bajya mu kazi, byagera saa mbili bagaca 700Frw, byagera saa tanu akaba 500Frw, iki gihe imodoka zihita zibura kuko igiciro kiba cyagabanyutse. Iyo bigeze saa kumi n’imwe, ibiciro bisubira ku 1000Frw na 700Frw. Ese ntimwagena ibiciro kuri iyi mihanda mukibuka n’aba banyarwanda bari kurengana?

Uyu muhora [ligne] ureshya na kilometero 12 uvuye Nyabugogo, ugikorerwamo na Jali Transport abaturage bishyuraga 277Frw, murumva ikinyuranyo kirimo n’uburyo abaturage bakomeje kuhagorerwa. Mubibuke nabo.

Nsoza munyeremerere ngaruke ku kibazo cya moto. Nyakubahwa, Moto ni kimwe mu binyabiziga bikoreshwa cyane n’abakora ingendo, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali habarurwa moto zikora ubucuruzi zirenga ibihumbi 35. Icyakora, imikorere yabo uwavuga ko irimo akajagari ntiyaba abeshye.

Ntabwo turi bugaruke ku makoperative y’abamotari yasubije benshi ku mazi kandi bari bizeye ko biteganyirije, akaba yarasheshwe akava kuri 41 akagirwa 5, ahubwo turitsa ku mikorere ahanini ishingiye ku biciro.

Ikoranabuhanga rya Mubazi ryafatwaga nk’igisubizo mu ngendo za moto ryagiye nka nyomberi ku buryo uyu munsi uwavuga ko ryaburiwe irengero yaba afite ukuri kwinshi. Iri koranabuhanga ryakuragaho guhendwa kw’abagenzi bitewe n’uko ibihe bihagaze, guciririkanya, bikanafasha leta kwinjiza umusoro.

Uyu munsi iyo motari abonye akavura kaguye cyangwa gahise hari abagenzi benshi, yishyiriraho ibiciro ashaka ku buryo umugenzi abigenderamo. Nonese, iyo mubazi inaniranye nta kindi gisubizo ku buryo abamotari bakorera mu mucyo byose bishyira inyungu z’umuturage wa leta?.

Nubwo hashyizweho amakoperative y’abamotari, usanga iki cyiciro gikorera mu kaziga kadasobanutse, bityo inzego bireba zikaba zikwiye kubihagurukira bigahabwa umurongo.

Nyakubahwa, ndabashimiye cyane mukomeze muhoze umuturage ku isonga!

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:04 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe