Nugera mu Rwanda uzige kwihangana! – Umunyamahanga

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Rumwe mu nzego u Rwanda ruharahanira iteka gukuramo amadovise menshi ni ubukerarugendo, cyane cyane muri gahunda ya VISIT RWANDA (Sura u Rwanda). Hagati aho ariko, kubera itangwa rya serivise zimwe na zimwe, hari abavuga ko gusura u Rwanda ‘’bisaba kwihangana’’! Makuruki.rw yaganiriye n’umunyamahanga ugeze mu Rwanda bwa mbere, Caroline (izina twamuhaye) akebura abakora mu nzego zitanga serivisi.

 Makuruki.rw: U Rwanda ni igihugu wabonye gute ugereranije n’aho ukomoka cyangwa ahandi wagiye usura?

Caroline: Ni igihugu cyiza, gitekanye, kiri ku murongo (Organized), usanga ibintu byaho byose bifite gahunda bigenderaho, ariko by’umwihariko gifite isuku iri ku rwego rwo hejuru.

Makuruki.rw: Hari ikindi gihe wari warigeze ugera mu Rwanda se?

Caroline: Oya, ni inshuro yanjye ya mbere.

Makuruki.rw: Wahamenye ute se kugira ngo ufate icyemezo cyo kuza kuhasura?

Caroline: Iwacu dukunda gutembera cyane, navuga ko ari nk’umuco wacu. Twahoraga rero twumva ahantu hitwa mu Rwanda, tukabona ibyapa bya VISIT RWANDA, tukumva iteka dusa n’abishinja ko ntacyo twari twabona niba tutaragera mu Rwanda.

Makuruki.rw: Uretse ibyapa se n’ibirango byamamaza VISIT RWANDA, hari umuntu wenda waba yarageze mu Rwanda wabaganirije ku miterere y’u Rwanda, cyangwa se inyandiko zindi mwaba mwarasomye mukaba hari icyo mwari muzi ku Rwanda mbere yo kurusura?

Caroline: Yego. Nahuye n’abantu benshi bageze mu Rwanda, basuye ingagi mu birunga, nanarebye filime nyinshi zivuga ku Rwanda, kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nasomye inkuru nyinshi zivuga ku Rwanda…Ubu ndishimye kuko byinshi bambwiye noneho ndi kubyibonera n’amaso yanjye.

Makuruki.rw: Ni nk’ibihe wiboneye mu byo bari barakubwiye?

Caroline: Ni byinshi. Ibyo navuze by’ukuntu abantu batekanye, ubona bagenda mu muhanda bakoresha smartphones zabo ntacyo bikanga na nijoro, ubona nta kavuyo, nta mwanda, umwuka mwiza muri Kigali, umujyi uteyemo ibiti byinshi n’indabo ahantu hose,… ni byinshi.

Makuruki.rw: Hari umwihariko wabonye ku Banyarwanda ugereranyije n’ahandi wagenze?

Caroline: Yego. Abanyarwanda barihariye cyane. Igitangaje cyane, Abanyarwanda bakora imirimo yabo buhoro cyane, iyo ubareba ubona nta kibirukansa mu byo bakora byose (anyuzamo agaseka, Ndlr). Hari inshuti yanjye twaganiriye irambwira ngo “Nugera mu Rwanda uzige kwihangana”, ntabwo byantunguye kuko naje mbizi neza ko mu Rwanda iyo utanze komande muri resitora ushobora gutegereza amasaha abiri. Naje mbizi neza ko mu Rwanda iyo ugiye mu biro by’umuntu ushaka serivise utamushyiraho igitutu; mbese navuga ko mu mitangire ya serivise mu Rwanda mufite umwihariko wo gutoza abantu kwihangana. Ubundi ahenshi nageze n’iwacu si ko bimeze, abantu bakorera ku muvuduko utari nk’uwa hano.

Makuruki.rw: Ibyo byo kugenda gahoro mu kwakira abantu hari aho byakubayeho?

Caroline: Cyane cyane muri restora byatubayeho na bagenzi banjye, dutumiza inkoko n’ibindi biyiherekeza hanyuma turicara turategerezaaaa, umwe muri bagenzi banjye ashaka kurakara ngo twigendere, ndamubwira nti “aha ni mu Rwanda twige kwihangana”. Ahandi ni mu biro bimwe twagiyemo dushaka amakuru ajyanye n’ibizamini byo kwemererwa gukorera umwuga wacu hirya no hino ku isi kuko mu Rwanda birahakorerwa. Twageze aho bakirira abantu tuhasanga umukobwa mwiza, aradusuhuza, turicara ariko we yikomereza ibyo yarebaga muri mudasobwa. Twategereje ko yatubaza ikitugenza turaheba, tumaze nk’iminota 30 twahamagaye kuri telefone umukozi umwe twari tuzi ko ahakorera araza aratwakira anaduha amakuru twari dukeneye. Ntekereza ko iyo tuza kuba tutaramenyanye n’uwo muntu watwakiriye mbere y’uko tujya ku biro bye, tuba twaratashye nta makuru duhawe.

Makuruki.rw: Mwihangane!

Caroline: Yego, n’ubundi mu Rwanda uhageze kwihangana bigomba kukuranga, twarabibwiwe mbere. (Abivuga aseka cyane, Ndlr)!

Makuruki.rw: Nawe uzabibwira abandi se?

Caroline: Yego, ni byiza kumenya imiterere y’aho ugiye, ariko bihindutse byaba byiza kurusha Abanyarwanda bakiga gukora vuba, bagatanga serivise zihuse. Ari twe tubagana twakwishima tukabwira n’abandi, ari na bo inyungu babona zakwiyongera.

Makuruki.rw: Uzongera udusure ariko?

Caroline: Cyane, mu Rwanda ntawe utakwifuza kuhasura kandi kenshi gashoboka.

Makuruki.rw: Turagushimiye!

Caroline: Murakoze cyane!

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:32 pm, May 19, 2024
temperature icon 16°C
thunderstorm with light rain
Humidity 100 %
Pressure 1022 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe