Nyaruguru: Uko Burugumesitiri Nyiridandi yishwe n’Interahamwe zimuziza kuzicura ibiryo basahuye

Umwanditsi 3
Yanditswe na Umwanditsi 3

Inkuru y’isubiranamo ry’Interahamwe mu karere ka Nyaruguru bapfa ibyo basahuye  ni kimwe mu bikorwa bitazibagirana byakurikiye Jeonoside yakorewe Abatutsi muri aka karere.

Imwe mu nkuru  yaranze irisubiranamo ni urupfu rw’uwari Burugumesitiri wa Komine Mubuga, Nyiridandi Charles, wishwe n’abo bafatanyije kwica Abatutsi bamuziza ko asahuye ibiribwa byinshi akabacura.

Umwe mubarokokeye muri Aka karere ka Nyaruguru, Mutiganda Innocent avuga ko iyo hataba Inkotanyi  zahagaritse Jenoside Interahamwe na zo zari gusubiranamo zikamarana u Rwanda rukazima burundu.

Mu kiganiro yatanze mu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe ahitwa i Cyahinda, yagize ati”Abatutsi bo bari bamaze gushira mu gihugu, icyari gikurikiyeho Abahutu na bo bari batangiye kwicana, Interahamwe kabombo zatangiye kwisubiranamo.  Uwari Burugumesitiri wa Mubuga, Nyiridandi Charles yishwe na mugenzi we bakoranye Jenoside witwa Biniga, akoresha ikirara cy’ikicanyi cyakoze Jenoside nacyo bitaga Koronoye, umuhungu w’umugabo witwa Ntegano hariya ku Munini.”

Mutiganga avuga ko iri subiranamo ryatewe no gucuranwa ibyo bari basahuye. Akomeza agira ati:”Ni bo bamwishe atwaye ituru ya mbere ya Hilux y’ibigori, agarutse gutwara ibishyimbo bati ‘sha utwaye Hilux ya mbere none ugarutse gutwara ibindi natwe tutarabona?’ Yagiye kuvuga baba bamuteye gerenade, bamugejeje  i Butare kwa muganga yapfuye.  Hari n’abandi benshi bagiye bapfa muri ubwo buryo.”

Mutiganda avuga ko umugore  w’uyu Burugumesitiri nawe yahise amukurikizwa hadaciye kabiri, yishwe n’umugabo waho wahise  umwinjira.

Abitangamo ubuhamya agira ati “N’umugore wa Nyiridandi nawe yishwe n’ikirara cyari cyaramutwaye kimugira umugore umugabo we amaze gupfa. Bavuganye gatoya mu nzu sinzi ibyo bapfuye, ahita amukubita ubuhiri aramwica, amwicira mu kirambi iwabo. Iyo bikomeza gutyo rero Interahamwe zari gupfa byinshi zikicana zikarangira”

Uru rwibutso rwa Cyahinda rushyinguyemo abantu barenga ibihumbi 58,  abahiciwe bazwiho ko babanje kwihagararaho ariko nyuma hakoherezwa abasirikare bo gufasha Intarahamwe hifashishijwe imbunda. Ni ubwicanyi bwabaye buhagarariwe n’uwari Burugumesitiri wa  komine Nyakizu, Ladislas Ntaganzwa wahamijwe ibi byaha akatirwa gufungwa burundu n’inkiko zo mu Rwanda.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
8:50 pm, Apr 29, 2024
temperature icon 22°C
scattered clouds
Humidity 78 %
Pressure 1020 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe