Nyuma y’imyaka 5 abimukira bazaba umutwaro ku Rwanda – Frank Habineza

Higiro Adolphe
Yanditswe na Higiro Adolphe

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira abimukira bazava mu Bwongereza ndetse n’itegeko ryemera kubazana rikaba ryarasinywe n’inteko Ishingamategeko y’u Bwongereza, Umukuru w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Green Party) we avuga ko bishobora kuzabera umutwaro u Rwanda rusanzwe rufite ubushomeri buri hejuru. Gusa hari abandi bavuga  ko ari amahirwe ku bukungun bw’igihugu.

Ubwo yaganiraga na BBC, Depite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda, Frank Habineza yavuze “nk’abantu baharanira demokarasi ntitwarwanya itegeko. Gusa Icyo dusaba ni uko uburenganzira bwa muntu bw’ibanze bugomba kubahirizwa kuri abo bimukira bagomba kuza mu Rwanda, ndetse n’inzira zose z’amategeko zubahirizwe kugira ngo abo bantu bareke gufatwa nk’aho ari ibikoko, bazanwe neza.

Umuvugizi wa leta y’u Rwanda Yolande Makolo yatangaje ko u Rwanda rwishimiye ko iryo tegeko ryemejwe, kandi ko iki gihugu kimaze imyaka 30 cyiyubaka ngo kibe ahantu “hatekanye ku Banyarwanda n’abatari Abanyarwanda”.

Kugeza mu mpera z’umwaka ushize wa 2023 leta y’u Bwongereza yari imaze kwishyura u Rwanda miliyoni 240 z’amapawundi (ni hafi miliyari 400 Frw). Gusa ayo u Bwongereza bugomba kwishyura u Rwanda mu myaka itanu azagera nibura kuri miliyoni 370 z’amapawundi (Hafi miliyari 600), nk’uko bivugwa n’ikigo National Audit Office (NAO) kigenzura imikoreshereze y’imari ya leta y’u Bwongereza.

U Bwongereza buvuga ko agamije kubaka ubukungu bw’igihugu no gufasha abo bimukira mu mibereho mu myaka ya mbere bakihagera.

Habineza avuga ko gutanga ayo mafaranga mu myaka 5 gusa biteye impungenge. Agira ati “Turabizi neza ko ayo mafaranga leta y’u Bwongereza izatanga ari ay’imyaka itanu gusa. Nyuma y’imyaka itanu abo bimukira bazaba babaye umutwaro kuri Leta y’u Rwanda cyangwa se no ku musoro w’Abanyarwanda. Bivuze yuko bazajya ku isoko ry’u Rwanda gushaka akazi nk’abandi bose kandi akazi karabuze.’’

Akomeza avuga ko nk’ubu igipimo cyo kubura akazi kigeze kuri 23%, kandi abakabuze ni abize n’abatarize, akaba asanga nihiyongeraho abimukira bizaba umutwaro ku gihugu.

Hari ababibonamo amahirwe

Nubwo Habineza yagaragaje impungenge afite mu gihe abimukira bazaba baje mu Rwanda ariko igihe kikazagera bakirwanaho, hari abandi babona abo bimukira nk’amahirwe n’amaboko aje mu gihugu.

Umwe mu bafite resitora i Kigali witwa Emmanuel Kanimba yabwiye BBC ko we abona ari byiza ku bukungu bw’igihugu. Yagize ati  “Ndabizi ko bizaba ari ukunguka amaboko, bazanakora ibicuruzwa banatange za serivisi kandi bazanagira ibintu bagura. Ntihazabura n’ibitekerezo bishya bashobora kuzana mu bukungu bwacu.”

Nk’uko byavuzwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak. biteganyijwe ko kohereza abo bimukira mu Rwanda bizatangira mu byumweru hagati ya 10 na 12.

U Bwongereza ngo bwaba bwaregereye n’ibindi bihugu birimo Botswana, Armenia, Côte d’Ivoire na Costa Rica mu mugambi nk’uyu burimo gukorana n’u Rwanda. Botswana yo yamaze kubyanga.

TAGGED:
Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:42 am, May 6, 2024
temperature icon 20°C
light rain
Humidity 88 %
Pressure 1021 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe