ONU yasezeranye kongerera ubushobozi ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu gitondo cyo kuwa 13 Gicurasi 2024 u Rwanda rwakiriye Intumwa z’umuryango w’abibumbye zakirirwa ku cyicaro cy’ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere. Izi ntumwa ziyobowe na Michael Mulinge Kitivi, zashimiye uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’amahoro cyane cyane muri Soudani y’epfo, zizeza ubufatanye mu kongerera ubushobozi ingabo z’u Rwanda.

Izi ntumwa ziri mu butumwa bugamije kongerera ubushobozi ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere. Haba mu bijyanye n’amahugurwa ndetse n’amasomo yo kurinda umutekano wo mu kirere. Bakiriwe n’umugaba wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere Brig Gen. Geoffrey Gasana.

Ubu butumwa kandi bufite mu ntego kurushaho gutyaza ingabo z’u Rwanda zijya mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye. Izi ntumwa zatangaje ko by’umwihariko ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Soudani y’epfo (UNAMISS) ngo zikeneye uburyo bwo gucunga umutekano mu kirere bugezweho.

- Advertisement -

Mulinge yavuze ko Umuryango w’abibumbye ushima cyane ibikorwa by’ingabo zirwanira mu kirere zoherejwe muri soudani y’epfo kuva mu 2012. Yongera ho ko umuryango w’abimbumbye uzakomeza gufasha ingabo ziri muri ubu butumwa bwawo muri Soudani y’epfo. No gushaka uko ibi bikorwa byarushaho kugira imbaraga.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
1:29 am, Sep 11, 2024
temperature icon 19°C
few clouds
Humidity 72 %
Pressure 1013 mb
Wind 3 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:53 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe