PDI yatanze urutonde rw’abakandida depite bayo

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Gicurasi ishyaka ntangarugero muri Demokarasi PDI ryagejeje kuri komisiyo y’igihugu y’amatora urutonde rw’abifuza kuba abakandida bazahatanira imyanya mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda mu matora ateganijwe muri Nyakanga 2024.

Uru rutonde PDI yagejeje kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora rugize n’abakandida 55 bose hamwe. barimo abagore 23 n’abagabo 32.Visi Perezida wa Kabiri w’ishyaka PDI Amb. Fatou Harerimana niwe wagejeje kuri komisiyo y’igihugu y’amatora uru rutonde. Yakiriwe n’umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Madame Oda Gasinzigwa.

Ishyaka PDI ni ku nshuro ya mbere rigiye guhatana mu matora y’abadepite kuko mu matora aheruka ryari mu bufatanye n’umuryango wa FPR Inkotanyi. Ku birebana n’umukuru w’igihugu ho PDI yamaze kugaragaza ko izashyigikira Perezida Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi.

Mu nteko rusange ya PDI yo kuwa 26 Mata yari yitabiriwe n’abahagarariye abayoboke ba PDI basaga 500, nibwo iri shyaka ryatangaje ko rizahatana mu matora y’abadepite. Icyo gihe hari hanemejwe abagera kuri 71 bagombaga gushaka ibyangombwa bishyikirizwa komisiyo y’igihugu y’amatora.

PDI ni rimwe mu mashyaka yavutse mu mwaka w’1991, kuva icyo gihe kugeza ubu rivuga ko ryatanze umusanzu mu kubaka u Rwanda. ryatangiye ryitwa Parti Démocrate Islamique riza guhindura izina kuko Politiki y’u Rwanda itemera imitwe ya Politiki ishingiye ku madini ryitwa Parti Democrate Ideal.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
6:03 am, Jul 27, 2024
temperature icon 17°C
scattered clouds
Humidity 59 %
Pressure 1016 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe