“Perezida agize ubundi bwenegihugu byamubera ikigeragezo” Dr. Frank Habineza

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Umukandida Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) akaba n’umuyobozi waryo Dr. Frank Habineza yemeje ko nta bundi bwenegihugu umukuru w’igihugu akwiriye kugira. Ni nyuma yo kugaragaza ko yaretse ubwenegihugu bwa Suede mu mwaka wa 2017 ubwo yahatanaga bwa mbere kuri uyu mwanya n’ubundi.

Mu kiganiro cyihariye Dr Frank Habineza yahaye ikinyamakuru Makuruki.rw yagize ati ” Gusaba kureka ubundi bwenegihugu ni ingenzi cyane kuko Perezida akwiriye kuba areba inyungu z’igihugu kimwe. Abaye afite ubundi bwenegihugu yakwisanga mu kigeragezo cyo gukorera ibihugu bibiri.”  Dr Frank agasanga ibyo amategeko yagennye ko uwifuza kuba umukandida Perezida agomba kugira ubwenegihugu bw’inkomoko ari ingenzi cyane.

Kuwa 20 Gicurasi nibwo Dr Frank Habineza yatanze ibyangombwa bisabwa na komisiyo y’igihugu y’amatora ku wifuza kuba umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu. Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurenegra ibidukikije yasabwe na Komisiyo kugaragaza icyemeza ko yaretse ubwenegihugu bwa Suede agaragaza ko atari yacyitwaje uwo munsi kuko yagitanze no mu 2017. Gusa Komisiyo y’igihugu y’amatora imusaba ko yasubira kuzana ibyangombwa bibiri yaburaga. Icyi cyangombwa cyo kureka ubundi bwenegihugu n’ibaruwa itanga kandidatire.

- Advertisement -

Dr Frank Habineza yagarutse bukeye bwaho ashyikiriza Komisiyo y’igihugu y’amatora ibyangombwa byaburaga byose; ndetse ashimangira ko kuri iyi nshuro yiteguye gutsinda amatora kuko ishyaka rye rimaze kumenyekana mu gihugu ugereranije n’uko byari biri mu 2017. Habineza Frank mu matora yo mu 2017 nabwo yari yahatanye yatowe n’abanyarwanda 32,701 bangana na 0.48%.

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) ryashinzwe mu mwaka wa 2009 gusa ryemerwa mu Rwanda mu mwaka wa 2013. Muri uwo mwaka ntiryabashije guhatana mu matore y’abagize inteko ishingamategeko ndetse n’aya Perezida wa Repubulika. Mu mwaka wa 2017 iri shyaka rivuga ko ritavuga rumwe n’ubutegetsi ryahatanye mu matora yombi ya Perezida wa Reubulika n’ay’abadepite.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:03 am, Sep 14, 2024
temperature icon 17°C
few clouds
Humidity 59 %
Pressure 1017 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 20%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:52 am
Sunset Sunset: 5:58 pm

Inkuru Zikunzwe