Perezida Andrzej Duda arasura u Rwanda: Ibyo wamenya ku mubano w’ibihugu byombi

Ubwanditsi
Yanditswe na Ubwanditsi

Perezida wa Pologne, Andrzej Duda na Madamu we, Agata Kornhauser-Duda, ni bamwe mu bashyitsi b’imena u Rwanda ruri kwitegura kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Gashyantare 2024, mu ruzinduko ruzarushaho gushimangira umubano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi mu ngeri zinyuranye.

Uruzinduko rwa Perezida Duda ruje nyuma y’amezi umunani ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga ku mpande zombi basinyanye amasezerano yo guhugura abadipolomate ndetse banaganira ku zindi ngingo zitandukanye mu by’ubukungu, ubutwererane mu buhinzi, ubwubatsi n’ikoranabuhanga.

Perezida Duda aragera mu Rwanda avuye i Nairobi muri Kenya, arabanza kugirana ibiganiro byihariye na Perezida Paul Kagame, nyuma habeho ibiganiro bahuriyemo n’itsinda ry’abaherekeje Perezida Andrzej Sebastian Duda n’iry’u Rwanda.

- Advertisement -

U Rwanda na Pologne bisanganywe umubane mwiza mu by’uburezi, igisirikare, ubuhinzi, ubucuruzi, ishoramari n’ibindi. Kuri ubu habarurwa abanyarwanda barenga 1500 bigayo, akaba ari bo benshi biga muri iki gihugu baturutse mu kindi.

U Rwanda rwafunguye ambasade i Warsaw mu 2021 bidatinze mu Ukuboza 2022, Pologne nayo itangiza ibikorwa bya ambasade I Kigali, byongera ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi muri Kamena 2023 byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya diplomasi akurikira arebana n’ubufatanye mu bya gisirikare.

Muri Nyakanga 2023, ibihugu byombi byasinyanye andi agamije kunoza ibikorwa byo gusoresha mu Rwanda, kugabanya ibyuho bikigaragara mu nzira zikoreshwa mu gukusanya imisoro, guhangana n’abanyereza imisoro no guteza imbere ikoranabuhanga mu bikorwa byose bijyanye n’imisoro.

Pologne izwiho kugira inararibonye mu bijyanye n’inganda ndetse no kongerera agaciro no koherea mu mahanga ibiribwa cyane cyane mu Burayi bwo hagati n’Uburasirazuba. Mu 2020, itsinda ryo muri iki gihugu ryabengutse icyanya cy’ubuhinzi cya Gabiro, gifite hegitari 15,600.

Mu Ukuboza 2022, mu nama y’ubucuruzi yahuje abanya-Pologne n’abanyarwanda i Kigali, hagaragajwe amahirwe mu bijyanye n’uburezi, imari, ikoranabuhanga n’ubuzima. Kongerera umusaruro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ikoranabuhanga ni izindi nzego u Rwanda rushobora kubyaza umusaruro.

Umubano w’ibihugu byombi kandi utanga amahirwe ku bikorera bo mu Rwanda yo kubasha kwinjira ku masoko y’i Burayi bakoresheje iki gihugu nk’inzira. U Rwanda kandi rurashaka kubyaza umusaruro isoko rya Pologne.

Abashoramari bo muri Pologne nabo bashishikarizwa gushora imari mu Rwanda nk’ahantu heza ho gushora imari muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Umubano w’u Rwanda na Pologne watangiye mu myaka ya 1960 ushingiye kuri politiki na dipolomasi, gusa mu 2017 Pologne yashyizeho Ambasaderi wayo mu Rwanda afite icyicaro muri Kenya, ariko mu 2018, inshingano zimukiye muri Tanzania, mu 2022 zimukira i Kigali.

Uyu mukuru w’igihugu na madamu we kandi bazasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, ndetse bunamire inzirakarengane ziharuhukiye.

Mu masaha ya 15h30, Perezida Andrzej Sebastian Duda azitabira inama ivuga ku ishoramari ry’abanya-Pologne mu Rwanda, ndetse azanageza ijambo ku bazayitabira.

Azasura uruganda rwa LuNa Smelter rushongesha gasegereti, nyuma akazakirwa ku meza na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Ni mu gihe tariki ya 8 Gashyantare Perezida Andrzej Sebastian Duda azajya i Kibeho, aho azasura ingoro ya ‘Bikira Mariya Nyina wa Jambo’, nyuma yaho akazasura ikigo cy’abana bafite ubumuga bwo kutabona aho i Kibeho, na ho akazageza ijambo ku bazaba bahari.

Biteganyijwe ko tariki ya 8-9 Gashyantare uyu mukuru w’igihugu azerekeza muri Tanzania aho azagirana ibiganiro na Perezida Samia Suluhu Hassan.

Biteganyijwe muri uru ruzinduko hazasinywa amasezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombi ariko ntihatangajwe ingeri azibandaho.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
12:53 pm, Sep 11, 2024
temperature icon 28°C
broken clouds
Humidity 42 %
Pressure 1009 mb
Wind 10 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:53 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe