Perezida wa Guinée, Général Mamadi Doumbouya ategerejwe i Kigali ku wa Kane, tariki ya 25 Mutarama 2024, mu ruzinduko rw’akazi no gutsura umubano hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.
Doumbouya agiye gusura u Rwanda nyuma y’uko yakiriye Perezida Paul Kagame i Conakry tariki ya 17 Mata 2023, baganira ku kurushaho gukorana mu nzego zirimo iz’ubukungu, umutekano, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’umuco.
Ubwanditsi