Perezida Kagame aritabira inama ya Banki nyafurika itsura amajyambere

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Prezida wa Repubulika Paul Kagame atagerejwe I Nairobi muri Kenya kuri uyu wa mbere mu nama yiga ku mavugurura n’iterambere ry’umugabane wa Afurika. 

Iyi nama ngarukamwaka yateguwe na Banki nyafurika itsura amajyambere (AfDB) iteganijwe gutangira kuri uyu wa mbere taliki 27 Gicurasi izageza kuwa 31 Gicurasi. Ifite intego ngo “Afurika ivuguruye”. Izanabera mo kandi inteko rusange ya 59 ya Banki nyafurika itsura amajyambere ndetse n’inteko rusange ya 50 y’ikigega cya Afurika cy’iterambere

Biteganijwe ko kuwa 29 Gicurasi aribwo Perezida Kagame azatanga ikiganiro muri iyi nama. Abandi bakuru b’ibihugu bategerejwe I Nairobi barimo Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Nana Kuffo Addo wa Ghana na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe.

- Advertisement -

Iyi nama kandi izanitabirwa n’abari mu nzego zitandukanye zifata ibyemezo, abashakashatsi, abarimu mu mashuri makuru, ndetse bommu nzego z’abikorera.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
11:12 am, Sep 11, 2024
temperature icon 27°C
broken clouds
Humidity 44 %
Pressure 1013 mb
Wind 8 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:53 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe