Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza baganiriye kuri gahunda y’abimukira

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu ruzinduko yagiriye mu Bwongereza, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitire w’Intebe w’u Bwongereza Rishi Sunak. Ni ibiganiro byibanze ku ngingo zirimo na gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Urubuga rwa X rwa Perezidansi y’u Rwanda rugaragaza ko aba bayobozi bombi baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza. Gusa kuri izi ngingo urubuga rwa Guverinoma y’u Bwongereza rwongeraho ko banaganiriye ku mutekano mu karer,e bakemeza ko inzira ya politiki ari yo ikwiriye gukemukiramo ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Perezidansi y’u Rwanda itangaza ko aba bayobozi bagarutse kuri gahunda imaze iminsi yo kohereza mu Rwanda abimukira binjiye mu Bwongereza binyuranije n’amategeko.

Urubuga rwa Guverinoma y’u Bwongereza rugaragaza ko Minisitiri w’Intebe Rishi Sunak yamenyesheje Perezida Kagame aho iyo gahunda igeze ndetse na gahunda zikurikiyeho mu Nteko Ishingamategeko. Uru rubuga rukemeza ko aba bakuru b’ibihugu bombi bizeye ko indege ya mbere itwaye abimukira izagwa mu Rwanda muri iyi mpeshyi iri imbere.

Iyi ni gahunda yakunze guterwa utwatsi n’abagize Inteko Ishingamategeko y’u Bwongereza, bavuga ko u Rwanda atari igihugu gitekanye, ndetse bamwe muri bo baherutse no kugaragaza ko iyi ari gahunda izasaba u Bwongereza amafaranga y’umurengera.

U Rwanda rwagaragaje kenshi ko nta nyungu zihariye rutegereje muri iyi gahunda, rukemeza gusa ko icyo rwatanze ari ubufasha ku kiremwamuntu.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:28 pm, May 19, 2024
temperature icon 18°C
thunderstorm with light rain
Humidity 100 %
Pressure 1011 mb
Wind 16 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 5:55 am
Sunset Sunset: 5:57 pm

Inkuru Zikunzwe