Perezida Kagame yabimburiye abandi gutanga kandidature

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Gicurasi Perezida Paul Kagame niwe mukandida wabimburiye abandi baziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu kugeza kandidature ye muri Komisiyo y’igihugu y’amatora.

Perezida Kagame yageze ku biro bya Komisiyo y’igihugu y’amatora aherejewe n’abarimo Madame Jeanette Kagame ndetse n’umunyabanga mukuru wa FPR Inkotanyi Gasamagera Wellars, yakirwa n’umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Madame Oda Gasinzigwa.

Perezida Kagame ni umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yifatanije naryo muri uru rugendo irimo PDC,PPC, PL, PSD, PDI, PSR, PSP,UDPR na PS Imberakuri. Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR ryo ryamaze kwemeza Dr Frank Habineza nk’umukandida rizatanga. Mu gihe kandi Komisiyo y’igihugu y’amatora yagaragaje ko hari abandi bantu 8 bagaragaje ko bashaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu nk’abakandida bigenga.

Gahunda ya Komisiyo y’igihugu y’amatora iteganya ko gutanga kandidature izarangira kuwa 30 Gicurasi. Naho urutonde ntakuka rw’aabakandida bemerewe rutangazwe kuwa 14 Kamena 2024.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
9:38 am, Jul 27, 2024
temperature icon 20°C
scattered clouds
Humidity 52 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 0 km
Sunrise Sunrise: 6:05 am
Sunset Sunset: 6:06 pm

Inkuru Zikunzwe