Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Gicurasi Perezida Paul Kagame niwe mukandida wabimburiye abandi baziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu kugeza kandidature ye muri Komisiyo y’igihugu y’amatora.
Perezida Kagame yageze ku biro bya Komisiyo y’igihugu y’amatora aherejewe n’abarimo Madame Jeanette Kagame ndetse n’umunyabanga mukuru wa FPR Inkotanyi Gasamagera Wellars, yakirwa n’umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Madame Oda Gasinzigwa.
Perezida Kagame ni umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yifatanije naryo muri uru rugendo irimo PDC,PPC, PL, PSD, PDI, PSR, PSP,UDPR na PS Imberakuri. Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije DGPR ryo ryamaze kwemeza Dr Frank Habineza nk’umukandida rizatanga. Mu gihe kandi Komisiyo y’igihugu y’amatora yagaragaje ko hari abandi bantu 8 bagaragaje ko bashaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu nk’abakandida bigenga.
Gahunda ya Komisiyo y’igihugu y’amatora iteganya ko gutanga kandidature izarangira kuwa 30 Gicurasi. Naho urutonde ntakuka rw’aabakandida bemerewe rutangazwe kuwa 14 Kamena 2024.